Umugabo witwa Osala Onume wo muri Senegali mu nkengero z’agace ka Sine yafashwe yambaye ubusa ubwo yari mu bikorwa byo gucuragura mu ijoro.
Onume yafashwe bitewe na muramu we w’umusinzi watashye akererewe akubutse mu kabari mu ma saa saba.
Senegalinews itangaza ko uyu mugabo yasanze Onume ari guhamiriza ku mbuga, agahamagara abaturanyi bakagundagurana na we bashaka kumufata.
Iyi nkuru ivuga ko abagashe uyu mugabo basanze ari agahu k’ingwe konyine yari akinze ku bugabo bwe, ahandi ntacyo yari yambaye. Onume ntacyo yigeze atangaza ku byo yabazwaga n’abaturanyi.
Besnhi mu bo mu muryango, barimo baramukazi be na nyirabukwe batinye kumukubita ijisho nk’uko amakuru akomeza abivuga.
Umugore wa Onume, Yuwalo avuga ko atari azi ko umugabo we ari umucuraguzi. Avuga ko iyo Onume atashye atinze, amubwira ko yari akiganira n’abandi bagabo.
Uyu mugabo yashyikirijwe Sitasiyo ya Polisi ya Sine ngo akurikiranweho icyaha cyo guhungabanya umutekano.
Umuco wo gucuragura ukunze kuranga Abanyafrika. Mu bihugu byo mu burengerazuba bw’uyu mugabane barabikabiriza cyane kubera imyumvire ya Juju.
Tanga igitekerezo