Umugabo witwa Larry Paul McClure wo muri Leta ya Virginia avugwaho kubana mu nzu imwe n’umukobwa we, babana nk’umugabo n’umugore, nyuma y’aho umusore wakundanaga n’uyu mukobwa amwishe.
Larry Paul McClure yahamijwe icyaha cy’ubwicanyi bwo mu rwego rwa mbere nyuma yo guhamwa no kwica Tomas McGuire w’imyaka 38 wakundanaga n’umukobwa we.
Paul w’imyaka 55 wahamijwe ubwicanyi, ngo nyuma yo kwica uyu musore Tomas wakundanaga n’umukobwa we, Amanda Michelle.
Ikinyamakuru Daily Telegraph gitangaza ko uyu musaza yabanje kuboha umusore, amutera inshinge z’imiti imusinziriza mbere y’uko amukubita icupa rya waragi mu mutwe akamwica.
Polisi yatangarije urukiko ko uyu mugabo yamaze kwica umusore akamutwikira mu busitani bw’inzu ye. Iki kinyamakuru kigatangaza ko Larry McClure n’umukobwa we Amanda bashyingiranwe nyuma y’icyumweru kimwe umusore yishwe.
Uretse uyu musaza wahamwe n’iki cyaha cy’ubwicanyi, n’umukobwa we agomba gufungwa amezi atandatu nyuma yo guhamwa n’icyo kuryamana n’umubyeyi we, iki gihano kikaba kigomba no kwiyongera ku cyo se azahabwa.
Tanga igitekerezo