Abaturage bo mu Karere ka Gakenke bavuga ko umuhanda uturutse ku karere ukanyura mu Mirenge ya Gakenke, Janja na Muzo ukanahuza aka karere n�aka Nyabihu muri Vunga wamaze kwangirika nyuma y�imyaka ibiri yubatswe.
Abaturage babwiye Radio na Tv1 ko uyu muhanda watangiye kwangizwa n�amazi y�imvura atarakorewe inzira zikwiriye yanyuramo.
Bavuga ko amazi � abura inzira bigatuma asandara mu muhanda yishakira inzira�
Bamwe bagaragaza impungenge ko amazi ava mu muhanda ashobora kubateza akaga.
Ubuyobozi bw�Akarere ka Gakenke buvuga ko ikibazo cy�uyu muhanda bukizi ariko atari uko wakozwe nabi nk�uko abaturage babivuga ahubwo gishingiye ku miterere y�aka karere igizwe ahanini n�imisozi n�imvura nyinshi ikunze kuhagwa.
Umuyobozi Wungirije w�aka karere ushinzwe iterambere n�ubukungu avuga ko mu guhangana n�iki kibazo barimo gushyira imbaraga mu kurwanya isuri, cyane cyane bashishikariza abatuye haruguru y�umuhanda gucukura imirwanyasuri.
Ibi ngo bikorwa kugira ngo amazi ajye agera mu muhanda yacitse intege. Ariko kandi ngo hakaba hagiye gushyirwa n�abakoze bazajya bafasha mu gusana aho imvura igenda yangiza mu rwego rwo gukomeza kuwubungabunga.
Kuba uyu muhanda utaratungana neza ngo ube nyabagendwa mu bihe byose abaturage bagaragaza ko ashobora kuba ari yo mbogamizi igihari ituma hatazamo imodoka zitwara abagenzi.
Bavuga ko abatuye mu mirenge imwe n�imwe y�aka karere nka Muzo, Mugunga, Rusasa n�ahandi kugera ku biro by�akarere kabo bibasaba kuzenguruka banyuze mu karere ka Nyabihu, bakabanza guca mu karere ka Musanze mbere yo kugaruka mu karere kabo ka Gakenke.
Tanga igitekerezo