Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu ubwo haza kuba hasozwa inama ya Creative Africa Exchange (CAX) yiga ku buhanzi n�umuco, igihangage mu muziki wa Nigeria Mr. Flavour na mwene wabo Oladapo Daniel Oyebanjo uzwi nka D’banj, barataramira Abanya-Kigali mu gitaramo kwinjira biza kuba ari ubuntu.
Ni igitaramo kiza no kugaragaramo abahanzi b�Abanyarwanda nka Diva uri kwinjira neza mu muziki nyarwanda ndetse na Marina.
Abateguye iyi nama bemeje aya makuru babinyujije ku rubuga rwa Twitter.
Bagize bati: �Hari igitaramo cy�ubuntu, amakarita yo kwinjiriraho arafatirwa ku muryango ku biyandikishije cyangwa abatarabikoze.�
Abifuza kujya muri iki gitaramo kibera ku Intare Conference Arena i Rusororo barasabwa kwitwaza ibibaranga byonyine.
Abateguye iki gitaramo banashyizeho ama bisi y�ubuntu atwara abifuza kujya muri iki gitaramo, aho kuva saa munani kugeza saa mbili z�ijoro abifuza kujya muri iki gitaramo bafatirwa kuri Stade Amahoro i Remera no ku nyubako ya KBC ku Kimihurura.
Umuhanzi Mr. Flavour uza kuririmba inyuma y�abandi yemeye ko aza kuririmba muri iki gitaramo, yizeza Abanyarwanda kubakorera ibirori mu gihe baza kuba baje ku bwinshi.
Ni ubwa mbere umuhanzi ufite izina riremereye nka Flavour agiye gutaramira Abanyarwanda ku buntu nta wundi munsi mukuru wabayeho nk�uwo kwibohora bimenyerewe ko leta itumira Abahanzi bagataramira Abanyarwanda.
Tanga igitekerezo