Umuhanzi Rema Namakula yashatse gukubita urushyi no kwirukana ku rubyiniro mugenzi we, Chris Evans nyuma y’uko uyu yari amutumiye ku rubyiniro akiha kuvuga kuri Eddy Kenzo wahoze akundana n’uyu mugore.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ubwo Rema yataramiraga abakunze be mu gitaramo cyo ku munsi w’abakundana.
Rema yatumiye ku rubyiniro Evans ngo baririmbane indirimbo "Linda" bakoranye, undi akigera ku rubyiniro ahindura amwe mu magambo agize iyi ndirimbo azanamo izina Eddy Kenzo. Ni ibintu byababaje cyane Rema uzwi mu ndirimbo "Sili Muyembe" ashaka no guhita amwirukana ku rubyiniro.
Namakula yashatse gukubita Chris urushyi no kumumanura ku rubyiniro, undi aca bugufi agerageza kumusabira imbabazi mu maso y’abari bitabiriye igitaramo.
Aba bahanzi bombi bakomeje kuririmbana iriya ndirimbo, gusa byagaragariraga buri wese ko Namakula atakiri mu mwuka mwiza (mood) wo gukomeza kuririmbana na Chris Evans. Byabaye ngombwa ko areka kuririmba igice cya nyuma cy’iriya ndirimbo, Evans akiririmba wenyine.
Nyuma yo kurangiza indirimbo Linda, Evans yongeyeho indi ndirimbo imwe ye bwite mbere yo kumanuka ku rubyiniro yakozwe n’ikimwaro.
Iki gitaramo cya Rema cyo kuri Saint Valentin, cyari cyabereye muri Hotel Africana i Kampala. Ni igitaramo cyasize abakunzi b’umuziki wa Uganda bari mu byishimo bikomeye.
Ibyabaye ni gihamya ko Rema Namakula atagikeneye kumva mu matwi ye Eddy Kenzo bafitanye abana babiri. Aba bombi batandukanye mu mwaka ushize ndetse Rema ahita ashakana na Dr. Hamza Ssebunya, uvura mu Bitaro bya Mulago.
Tanga igitekerezo