Umunya-Nigeria Ayobamidele uzwi mu muziki nka Wizkid, yakubise inshyi ushinzwe gukurikirana inyungu z’umuhanzi mugenzi we, Omoniyi Temidayo Raphael uzwi mu ziki wa Nigeria nka Zlatan.
Ibi byabereye Mu gitaramo cyabereye i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari batumiwemo. Ni igitaramo cyari gifite agaciro k’arenga miliyari y’Amanyarwanda.
Intandaro yo kugira ngo Wizkid arwane n’ushinzwe inyungu za Zlatan yatewe n’uko bahuriye ku rubyiniro icya rimwe nyamara batari babipanze.
Ubundi kuri gahunda y’igitaramo, byari byapanzwe ko Umuhanzi Wizkid ari we ugomba kujya ku rubyiniro mbere, mu gihe yiteguraga ushinzwe inyungu z’umuhanzi Zlatan ahita amubwira na we kujya ku rubyiniro, ahahurira na Wizkid.
Ibi byarakaje cyane Wizkid, birangira akubise inshyi Manager wa Zlatan.
Bivugwa ko ubwo bariya bagabo bombi bari bahanganye, byabaye ngombwa hiyambazwa abasore b’ibigango (aba bouncers) baba ari bo babakiranura.
Bivugwa kandi ko nyuma yo kubona Manager we akubiswe, Umuhanzi Zlatan yamanutse ku rubyiniro bucece kugira ngo ahe amahoro Wizkid.
Tanga igitekerezo