Ibibanza yaba ibya leta n�iby�abantu ku giti cyabo bitabyazwa umusaruro n�inyubako zadindiye none zikaba zarahindutse indiri z�ibisambo byatangiye gufatirwa n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.
Bwana Nsabimana Ernest, Umuyobozi wungirije w�Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire n�ibikorwa remezo, yavuze ko "bafashe gahunda yo gufatira ibi bibanza n�inyubako zanze kuzura mu rwego rwo kugira ngo Umujyi wa Kigali ukomeze kugira isura nziza."
Birashoboka kandi ko byaba ari mu rwego rwo kwitegura inama izaba umwaka utaha izitabirwa n�abayobozi ba za leta zikoresha ururimi rw�Icyongereza izabera I Kigali hagendewe ku kuba ibibanza bizaherwahoari ibyegereye umuhanda munini uturuka Kanombe nk’uko bitangazwa na Radio10.
Ufite munsingano ibikorwaremezomu Mujyi wa Kigali, Mugisha Freddy, yagize ati: "iyi gahunda yamaze gutangira ndetse hari ibibanza byamaze gufatirwa, hari ibibanza bimaze igihe bifite benebyo batabibyaza umusaruro bisa n�aho babitaye". Ku ikubitiro ngo barahera ku bibanza biri hagati ya 50 ni 100.
Umujyi wa Kigali uvuga ko "atari ubwa mbere iyi gahunda ishyizwe mu bikorwa icyakora ngo bitandukanye n�ibyambere ubu bwo ngo bagiye kubikaza cyane kuko ngo itegeko ribyemeze ryatangiye muri 2013 ariko abantu bakomeje gusa n�abavunira ibiti mu matwi."
Abandi barebwa n�iyi ngingo harimo abafite ibipangu bitubatse mu buryo buboneye nyamara bikora ku mihanda minini cyane cyane ku muhanda uturuka ku kibuga cy�indege ndetse n�abafite inyubako zirimo kuzamurwa muri uwo muhanda nyamara bakaba bahapfuka bakoresheje ibyo Umujyi wa Kigali wita ko bidasobanutse.
Tanga igitekerezo