Mutuyimana Joselyne akomoka mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Rukomo, ubu akaba abarizwa mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro, aho yakoraga akazi ko mu rugo. Avuga ko amasengesho yakoraga yatumye abakoresha be bajya kumujugunya aho atazi batanamwishyuye, mu gihe nyirabuja avuga ko yahisemo gusembera.
Uyu mukobwa aganira na Bwiza TV, yavuze ko yageze i Kanombe tariki ya 5 Nyakanga 2018, ahamagawe n�umugabo nyir�urugo witwa Niyigaba Emmanuel usanzwe ari umudiyakoni mu mudugudu w�itorero rya ADEPR wa Gasave uherereye mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo, mu buzima busanzwe akaba atwara taxi.
Avuga ko sebuja yamwemereye kujya amuhemba amafaranga y�u Rwanda 20,000 ku kwezi. Nyuma ngo yaje gusaba ko yajya yitabira amasengesho mu itorero asengeramo rya ADEPR arimo; kwiga indirimbo ku wa mbere kuva saa munani kugeza saa kumi n�imwe, kurara mu masengesho ku wa gatatu guhera saa mbili z�ijoro, kurara biga indirimbo ku rusengero ku wa gatanu no gusenga ku cyumweru ariko ngo habagaho kujya ibihe (muri misa zitandukanye), hakaba n�ubwo we atagiyeyo. Aya masengesho ngo yatumye bumvikana ko bagiye guhagarika kumuhemba 20,000 RWF, bamuhe 12,000 RWF ku kwezi, arabyemera.
Gusa we avuga ko iby�amasengesho ye byarambiranye maze tariki ya 5 Gashyantare 2020, nyirabuja witwa Mukanyirigira Esther usanzwe asengera kuri ADEPR i Masaka, amwicaza muri salo amubwira iby�irambirana rye. Muri icyo gihe mu masaa mbili y�ijoro, Niyigaba Emmanuel ngo na we yaraje amubwira ko agomba kuzinga ibye, akitegura mu gitondo, akamutwara muri taxi, akamugeza Nyabugogo, agatega akajya iwabo.
Mutuyimana avuga ko muri icyo gitondo saa 6:30, ari bwo sebuja Niyigaba yamutwaye muri taxi, ngo amuta muri Nyarutarama kandi atahazi, amuha amafaranga 5,000 gusa, ntiyamwishyura n�ayo bamusigayemo.
Ati: "Umugabo anyicaza muri salo ambwira ati �uzinge ibyawe ugende kandi ntumese imyenda kuko iyo ndi bwirukane umuntu ntabwo ntuma amesa imyenda kuko hari igihe ibyuka itumye, ugasanga arayisize cyangwa se ugasanga yanze gutaha’. (�) Bwarakeye turagenda, antoteza, noneho tugeze ahantu bita Nyarutarama, arambwira ngo mvira mu modoka, utege Nyabugogo, ugende ujye iwanyu. Amafaranga yanjye ntayo yampaye, cyakoze ibihumbi yampaye ni 5000 RWF. N�ubu ngubu ahantu yanjugunye i Nyarutarama aho ngaho, ntabwo nari mpazi. Amafaranga 5000 RWF ntabwo byari no kungeza mu rugo."
Umukobwa ngo yaje guhamagarwa n�umugore uturanye n�aba bamwirukanye, amubaza aho aherereye, arahamubwira maze na we amwoherereza itike imusubiza i Kanombe, amusezeranya kumukurikiranira ikibazo.
Ku murongo wa telefone, Mukanyirigira Esther wahoze ari nyirabuja avuga ko uyu mukobwa yari yaramunaniye kandi ibindi byose avuga nko kudahembwa ari ibinyoma. Avuga ko uyu mukobwa ajya kuva i Gicumbi, bamusabye nyirarume kandi avuga ko we ukuri akuzi.
Kuba umugabo we yarataye Mutuyimana ahantu hatazwi i Nyarutarama, Mukanyirigira avuga ko abeshya kuko ngo ahantu yamusize ari ku cyapa, aho byari kumworohera kubona imodoka ijya Nyabugogo kandi ngo ibyo byose nyirarume arabizi, ngo ahubwo ibyo avuga ngo arasembera ni ibyo yahisemo.
Mukanyirigira avuga ko harimo amatiku ya Mutuyimana n�umuturanyi wabo agamije kumutaranga: �Namugiriye inama muha akazi, muhemba 20,000 n�umushahara wose narawumuhaye, arangije ashukwa n�umugore ucuruza butike haruguru y�iwanjye, uwo mugore aramujyana, ibyo byo kuvuga ngo arasembera simbizi, yabonye akazi.�
Muri iki kiganiro kandi, Mukanyirigira avuga ko koko ari ukuri ko bageze aho bakumvikana na Mutuyimana ko bazajya bamuha 12,000 RWF ku kwezi bitewe n�amasengesho yakoraga, kandi ko nta mafaranga bamusigayemo. Yavuze ko ikindi ari uko uyu mukobwa yagiriye nabi abana be, gusa twamubajije iyo nabi yirinda kuyivuga.
Byagaragaye mu duce dutandukanye tw�igihugu ko umukoresha ashobora kutubahiriza uburenganzira bw�umukozi wo mu rugo cyane cyane iyo bigeze mu mafaranga mu gihe bamwirukanye, abenshi bataha amara masa kubera ko batasobanukiwe uburenganzira bwabo, bigaragara kandi ko hari n�abakozi bo mu rugo bitwara nabi mu kazi kabo mu buryo butandukanye, bigatuma birukanwa bahembwe ayo bari bamaze gukorera cyangwa badahembwe. Yaba umukozi cyangwa umukoresha, bose bafite amategeko abarengera, bikaba byiza ko buri wese amenya amategeko amurengera, uhohotewe yitabaza inzego zimurenganura.
Kukirikira ikiganiro Bwiza TV yagiranye na Mutuyimana Joselyne na Mukanyirigira Esther wari nyirabuja https://www.youtube.com/watch?v=qSWhzeW0BBM
Tanga igitekerezo