Umusirikare wa Uganda yarokotse nyuma yo gufatirwa mu icumbi abakobwa b’abanyeshuri bararamo (dormitory) mu kigo cya Daystar Christian Based Secondary School giherereye mu mujyi wa Hoima muri Uganda.
Geoffrey Kilama ni umusirikare wa Uganda, akaba yitabwaho n’abaganga kubera ibikomere yatewe n’abanyeshuri bamufatiye muri iri cumbi yambaye ubusa.
Ikinyamakuru observer gitangaza ko ubwo yinjiragamo, abakobwa bahanahanye amakuru ko binjiriwe n’umugabo batabaza bagenzi babo b’abahungu babafasha gufata Kilama.
Kilama ngo yagerageje kubacika bamurusha imbaraga, bamuhata imvange y’imigeri n’ibipfunsi abandi ariko bamukubita inkoni n’ibindi bikoresho bikebana, bamukomeretse ku mutwe, amaboko n’amaguru.
Kilama waje kurokokera aha yajyanwe mu bitaro bya Polisi by’i Hoima yabaye inoge. Isaac Kiragwire, uyobora iki kigo yavuze ko aribwo bwa mbere muri ubu buryamo hafatiwemo umugabo.
Yagize ati "Yashatse gucika senyenge ziramucakira, baramuhiga kugeza bamufashe kuko nta ntwaro yari afite. Dufite amakuru ko hari abaza gufata ku ngufu abakobwa, abanyeshuri bifuzaga kumuhorahoza ariko ubuyobozi burababuza kugira ngo ahasigaye hikorere ubutabera".
Mu gihe Kilama yari akirembye, dosiye ye yari mu bugenzacyaha bwa gisirikare bw’i Hoima, hakorwa iperereza kuri aya makuba yamubayeho.
Tanga igitekerezo