Umwe mu bunganira abahoze ari abayobozi mu mutwe wa FDLR, ari bo Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye na mugenzi we, Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Abega, yasabye kuvanwa mu rubanza kuko umutimanama we wamutegetse kudakomeza inshingano ze zo kuburanira Abega wagombaga gutangira mu mizi na mugenzi we kuri uyu wa Kabiri.
Aba bagabo bombi, bitabye Urugereko Rwihariye rw�Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n�ibyambukiranya imipaka i Nyanza, bagiye gutangira kuburana mu mizi. Nkaka Ignace yari umuvugizi wa FDLR mu gihe Nsekanabo Jean Pierre yari ashinzwe ubutasi.
Bageze mu rukiko ababunganira nta n�umwe urahagera, Me Nkuba wunganira Bazeye aza kuhagera nyuma ariko uwunganira Abega, Me Beatha Dukeshimana ntiyahageze. Mu ntangiriro z�Ugushyingo uyu akaba yaranditse asaba gukurwa muri uru rubanza nk�umwunganizi wa Abega kubera ibikubiye muri dosiye y�uwo yunganira bidaha ubwisanzure umutimanama we.
Abaregwa bombi imbere y�urukiko bahise bavuga ko n’ubwo bagiye gutangira kuburana mu mizi badafite dosiye ikubiyemo ibyo baregwa, mu gihe Abega we yanasabye guhabwa undi mwunganizi nk’uko tubikesha Flash Fm.
Uwunganira Bazeye, Me Nkuba Milton avuga ko muri Sisiteme (system) isanzwe ihuza ababuranyi, uruhande rw�abaregwa rwo rutigeze rubasha kubona dosiye y�Ubushinjacyaha ndetse ko babimenyesheje Urugaga rw�Abavoka rwabahaye inshingano ariko ko kugeza n�ubu ikibazo kitarakemuka.
Ubushinjacyaha bwo buvuga ko butazi impamvu uruhande rw�abaregwa rutabasha kubona dosiye kandi iri muri sisiteme. Bwasabye ko Urukiko rwabifataho umwanzuro.
Umushinjacyaha kandi yavuze ko kuba umwe mu baregwa adafite umwunganizi adashobora kuburanishwa kuko ari uburenganzira bwe kuburana yunganiwe, yavuze ko Urugaga rw�Abavoka rwazamushakira undi.
Byabaye ngombwa ko urubanza rusubikwa, Umucamanza avuga ko Urugaga rw�Abavoka rugomba gusabwa kugena uzasimbura Me Beatha, urubanza rwimurirwa kuwa 30 Mutarama 2020.
Aba bagabo bombi bahoze mu buyobozi bw�umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw�u Rwanda, bashinjwa ibyaha birimo itarabwoba, gukorana n�igihugu cy�amahanga bagamije gutera u Rwanda n�ibindi.
Batawe muri yombi n�igisirikare cya Congo kuwa 15 Ukuboza 2018 bafatiwe i Bunagana, ku mupaka wa Uganda na Congo bavuye muri Uganda.
Guverinoma ya Congo yaboherereje u Rwanda muri Mutarama 2019 hashingiwe ku mikoranire hagati y�ibihugu byombi, bagezwa mu rukiko bwa mbere muri Mata baburana ku ifungwa n�ifungurwa ry�agateganyo.
Tanga igitekerezo