Umunsi wa gatatu w�urubanza rwa Neretse Fabien uburanira I Buruseli mu Bubiligi watangiye umucamanza abaza Neretse niba ameze neza kuko kuwa gatanu rwahagaze agize ikizungurira. Abunganira uregwa bavuze ku uwitwa Emmanuel Neretse wari uteganijwe kuzumvwa, nyuma akandika avuga atakije kubera guterwa ubwoba n�ubuyobozi bw�u Rwanda.
Ni isaa tatu n�iminota 15. Mu gutangira, Neretse Fabien yabanje kuvuga ko akinaniwe, nyuma abamwunganira bongera kuzana inzitizi z�uko bahawe umwanya utangana n�uwahawe bagenzi babo baburana.
Me Flamme ati, �umushinjacyaha mwamuhaye amasaha atatu yose, abandi mubaha isaha barisanzura, ariko njye mukomeza kumbangamira munsaba gusoma. Indi nzitizi ni ukuba hari abatangabuhamya batanu bangiwe kuzagera mu rukiko, ndetse n�uwitwa Emmanuel Neretse wanditse ahakana ko atazagera mu rukiko kubera ko ubuyobozi bw�I Kigali bumutera ubwoba, ngo nahirahira kuhagera bazamuhimbira ibyaha, bashake abamushinja afungwe. Ikindi Madame Mucamanza, umukiriya wanjye mwamuhase ibibazo amasaha arindwi yose, nyamara mwagiye musoma ubutumwa bw�abamushinja, mwirengagiza abamushinjura, bivuga ko mushaka ko ibyaha bimuhama�.
Uriya Emmanuel Neretse niwe bivugwa ko yabaye umusirikare ku ipeti rya Liyetona, akaba ari we waba ari umwimerere washakishwaga aho kuba umusaza Neretse Fabien.Nyamara abahagarariye inyungu z�abarokotse Jenoside bo bavuga ko iyo ari imikino ishaje, yo kurekwa.
Me Andr�-Martin Karongozi ati, �tujye dushyira mu gaciro rwose, tureke bene iyo mikino. Ibaruwa ya Emmanuel Nereste yashyikirijwe abunganira Neretse Fabien, uwo muntu aba hano mu Bubiligi kandi yamaze kubona ubwenegihugu, nta dosiye yo kumushakisha ihari, kandi ntashobora koherezwa mu Rwanda. None ni gute ubuyobozi bw�u Rwanda bwatera ubwoba umuntu utaba mu Rwanda utanashobora koherezwayo?�
Umushinjacyaha nawe anyomoza ibyo abunganira uregwa bavuga ku rutonde rw�abatangabuhamya, akavugamo babiri bazagera mu rukiko, n�abandi banzwe n�umucamanza kuko abifitiye ububasha, ngo cyane ko bari abo kuvuga ibyo babwiwe, bumvise; Atari ibyo biboneye n�amaso cyangwa ngo babibemo.
Urukiko rugiye kwiherera
Isaa yine n�umunota umwe, umucamanza Sophie Leclerq yanzuye ko bagiye kwiherera bagafata imyanzuro ku nzitizi zavuzwe. Saa tanu n�iminota 47 nibwo bagarutse, urubanza rurakomeza.
Bamaze gusanga inzitizi zose nta shingiro zifite, ngo kuko uwunganira uregwa bamusabye gusoma ibyanditse akareka gutanga ikiganiro. Madame Sophie Leclerq ati, �Me Flamme, tandukanya gusoma no gutanga imbwirwaruhame�.
Ibazwa rirakomeje
Umucamanza: Bwana Neretse, uvuga iki ku isambu UPI 2696, yagurishijwe muri Kamena 2019 ngo batange ruswa kugura abatangabuhamya Niyonzima Alexis na Habimana Theoneste.
Neretse: Uwo Habimana yihishe iwanjye, niho yarokokeye. Ni nk�umuhungu wanjye, ariko hari abantu bamushyira ku rutoto ngo avuge ibitamurimo.
Imitungo iri mu Rwanda sinjye nyicunga, nibera ino. Icungwa na Habimana, ariko bamumereye nabi ngo azavuge ibyo bamutegetse.
Umucamanza: Interahamwe uzizi ho iki?
Neretse: Amashyaka menshi akimara kwemerwa mu 1991, amashyaka yose yashyizeho imitwe y�urubyiruko: Interahamwe za MRND, Inkuba za MDR, abakombozi ba PSD, Impuzamugambi za CDR n�abandi.
Umucamanza: Ese iyo nyito yaba yaraje guhinduka?
Neretse: Nyuma ya tariki 6 Mata, amashyaka yose yacitsemo ibice bibiri: ikitwa Power ku ruhande rw�abahutu, abandi bajya kuri FPR. Mu gihe cya Jenoside bose bajyaga kuri Bariyeri ntube washobora kubatandukanya.
Umucamanza: Ese wemera ko jenoside yabaye?
Neretse: Sinabihakana rwose, abantu barishwe bazira uko bavutse, ariko n�abahutu barishwe rwose.
Umucamanza: Kuri mudasobwa yawe handitsemo ko habaye ubwicanyi cyangwa kwisubiranamo.
Neretse: Biriya mwabonye ni brouillon(imbanzirizamushinga) de memoire nateguraga.
Ubu sinabihakana, kuko harimo incuti zanjye rwose, bishwe bazira ko bari abatutsi
Umucamanza: Ubona ute u Rwanda rw�ejo hazaza
Neretse: Abakoze ibyaha ba nyabo nibashakishwe bahanwe, kuko ubwiyunge ntibwakunda hadahanwe abanyabyaha nyabo.
Nk�ubu ndaburana nka Lieutenant, nibyo byatumye nkurwa mu Bufaransa nkazanwa ino.
Byose byaturutse ku nkuru ya Gauthier na Daphrose yasohitse tariki ya 6 Kamena 2010.
Incuti z�ukuri nizo zizatuma u Rwanda ruba igihugu cy�ubumwe n�Ubwiyunge.
Abanyarwanda bakeneye ubafasha kwiyubaka binyuze mu kuri, hagasanwa imitima, hadashingiwe ku kinyoma.
Umucamanza: Ubusanzwe wiyizi ute?
Neretse: Ntawimenya, navuze ibindeba byose, na Yezu yabajije ibyo avugwaho.
Nize guca bugufi, kumwa abanyantege nke, no gukunda abantu bose.
Aho nabaye hose nakoze, naharaniraga gushyira mu bikorwa iyo myemerere yanjye.
N�ubu kuwa gatanu nahuye n�umudamu twakoranye muri GBK, turaramukanya. Mugenzi we abona ko bitangaje ko dusuhuzanya.
Ku gicamunsi humviswe umutangabuhamya w�amateka, Ambasaderi Johan Swinnen wari uhagarariye igihugu cy�Ububiligi mu Rwanda kuva 1990 kugera 1994. Asobanura neza uko byari byifashe anasubiza ibibazo yabajijwe.
Kuri uyu wa gatatu ni umunsi wa kane w�urubanza, hitezwe kumva abatangabuhamya barimo na Matata Joseph wahoze mu Rwanda ubu akaba aba mu Bubiligi. Hazanarebwa Filimi mbarankuru ivuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Karegeya Jean Baptiste, I Buruseli
Kubwa PAXPRESS, RCN na Bwiza.com
Tanga igitekerezo