Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 13 kirangira tariki ya 19 Mutarama 2020. Twamaze kugitera umugongo, twinjira mu gishya gusa ni ngombwa ko twiyibutsa zimwe mu nkuru z’ingenzi zakiranze, cyane cyane izigifite icyo zivuze muri iki cyumweru twatangiye. Nk’uko bisanzwe iki cyegeranyo kirimo inkuru za politiki, umutekano, utuntu n’utundi, imikino ndetse n’imyidagaduro.
Igitekerezo cyo kubaka urukuta hagati y�u Rwanda na RDC
Tariki ya 16 Mutarama 2020 ni bwo byamenyekanye ko umuyobozi w�ishyaka rya �Unite des Valeurs�, Michel Okongo yatangarije ubuyobozi bw�igihugu n�umuryango w�Abibumbye umugambi wo kubaka urukuta rw�ibilometero 213 rutandukanya u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, gusa intumwa nkuru y�uyu muryango muri iki gihugu (Congo), Madamu Leila Zerrougui yarabyamaganye kuri uwo munsi.
Tariki ya 13 Nzeri 2019 ngo ni bwo Okongo yagejeje ku banyamakuru itangazo rivuga kuri iyi ngingo, mu rwego avuga ko ari urwo kurangiza ibibazo by�umutekano muke ugaragara mu gice cy�uburasirazuba bw�igihugu gusa Zerrougi ntabyumva mu gihe Africa ngo ifite gahunda nziza yo gukuraho imipaka itandukanya ibihugu, ikimakaza ubumwe. Kuri Zerrougui ngo si wo muti w�ikibazo.
U Rwanda na Isra�l byiyemeje guhashya ibikorwa by�iterabwoba
Tariki ya 15 Mutarama 2020, abahagarariye ingabo, polisi, urwego rw�abinjira n�abasohoka muri Isra�l no mu Rwanda mu mahugurwa y�umunsi umwe yabereye muri Kigali Convention Center biyemeje gufatanya kurwanya ibikorwa by�iterabwoba, bashingiye ku mateka ibihugu byombi bisangiye.
Amahugurwa yari agamije kungurana ubumenyi bwo guhangana n�ibibazo by�umutekano muke bigaragara ku mipaka. Uruhande rw�u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w�ingabo Major Gen. Albert Murasira, mu gihe urwa Isra�l rwari ruhagarariwe na Brig. Gen. (Rtd) Yair Kulas, ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga muri Minisiteri y�Umutekano.
Abakozi ba Minisiteri y�Ububanyi n�Amahanga babubijwe kuvuga ku mubano w�u Rwanda na Uganda
Mu gihe leta y�u Rwanda na Uganda ziri gushaka uburyo bwo gukemura umwuka mubi umaze imyaka irenga ibiri uri mu mubano w�ibihugu byombi, tariki ya 14 Mutarama, abakozi bo muri Minisiteri y�Ububanyi n�Amahanga muri Uganda babujijwe kuvuga kuri uyu mubano, kugira ngo badasubiza inyuma intambwe imaze guterwa.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibibazo Mpuzamahanga, Okello Oryem yabwiye Komisiyo ishinzwe Ububanyi n�Amahanga mu nteko ishinga amategeko ati: �Nasabwe kutavuga kuri iki kibazo hano cyangwa kubivuganaho n�undi muntu wese. Turacyari mu rugendo kandi sinakwifuza kujya impaka kuri ibyo bibazo hano. Twanabujije abakozi bacu kugira icyo bavuga kuri icyo kibazo kuko ibi bishobora gukereza inzira yose.�
Babiri bari mu bayobozi bakuru b�umutwe wa FLN berekanwe mu Rwanda
Capt. Herman Nsengimana wari umuvugizi w�umutwe wa FLN urwanya ubutegetsi bw�u Rwanda ndetse na Mutarambirwa Theobald wari ushinzwe kwinjiza urubyiruko muri uyu mutwe bombi bafatiwe bari bahanganyemo n�abarwanyi ba Mai Mai Raia Mutomboki, beretswe itangazamakuru ry�u Rwanda yariki ya 17 Mutarama 2020.
Aba bombi bafatiwe mu gitero cya tariki ya 11 Ukuboza 2019, byavuzwe ko cyakomerekeyemo abarwanyi ba FLN 60, bashyikirizwa ingabo z�igihugu muri Teritwari ya Fizi iri mu ntara ya Kivu y�Amajyepfo. Iki gihe byavuzwe ko na Brig. Gen. Antoine Hakizimana uzwi nka Jeva wari ushinzwe ibikorwa bya operasiyo n�iperereza na we yafashwe ariko habuze urwego rubihamya. Capt. Nsengimana na Mutarambirwa bagejejwe mu Rwanda tariki ya 16 Ukuboza.
Ibitero byibasira Abanyamulenge byongeye kubura
Mu gitondo tariki ya 13 Mutarama 2020, ubwoko bw�Abanyamulenge butuye i Mulenge mu misozi ya Minembwe bwongeye kugabwaho igitero n�umutwe wa Mai Mai, uvugwaho kubica, kubatwikira inzu, kubanyaga amatungo no gutuma bata ingo zabo.
Ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge bwageranyijwe na jenoside bitewe n�ibibakorerwa ndetse n�amagambo ashishikariza kwica Abanyamulenge. Bivugwa ko bukorwa n�imitwe irimo Mai Mai ya Gen. Yakutumba wo muri Congo, Red Tabara na FOREBU ikomoka mu Burundi. Iki gitero cyaje gikurikira icyavuzwe tariki ya 10 na Me Moise Nyarugabo, Umunyamulenge uri mu nteko ishinga amategeko, watangaje ko uduce twa Mpugamo, Kivumu, Rubanda na Musingi twatewe mu gitondo. Icyo gihe ngo humvikanaga urusaku rw�amasasu.
UTUNTU N�UTUNDI
Isengesho rya Pasteri Ezra Mpyisi ryahindutse urwenya
Tariki ya 17 Mutarama 2020, mu birori by�abanyeshuri bigaga muri kaminuza ya UNILAK barangije amasomo, Muzehe Muzehe Ezra Mpyisi yahawe umwanya ngo asenge, muri iki gikorwa cyari gikomeje, bose baraturika baraseka.
Muri video yaturutse kuri Igihe TV yacicikanye ku mbuga zitandukanye, Muzehe Mpyisi yagize ati: "Ubu aba bana barangije ishuri ariko ibizakurikiraho ntibabizi. Nyagasani! Ndakwinginga ngo bishyire mu maboko y�uzi ibizababaho ejo. Bamwe bazaba abakire, abandi bazaba abatindi, bamwe bazabaho, abandi bagiye kujya i Rusororo. Ibyo byose nta we ubizi. Mwami Imana duciye bugufi ngo twishyire mu maboko y�uzi ibizatubaho ejo. Tubyambarije mu izina rya Yesu, Amena!"
IMIKINO
APR FC yatsikiriye kuri Etincelles, Rayon Sports inyagira Espoir FC, Manchester United inanirwa guhagarika umuvuduko wa Liverpool FC
Tariki ya 18 Mutarama, APR FC yakinaga na Etincelles FC i Rubavu kuri Sitade Umuganda,amakipe yombi anganya 1-1, mu gihe Rayon Sports yanyagiye 3-0 Espoir FC yari yakiriye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo. Tariki ya 19 muri Shampiyona y�Ubwongereza, Manchester United yananiwe guhagarika umuvudo wa Liverpool FC wo kudatsindwa, itsindwa ibitego 2-0 kuri Sitade ya Anfield. Arsenal yari yanganyije na Shiefiel 1-1, Manchester City na yo inganya na Crystal Palace 2-2, New Castle itsinda Chelsea 1-0.
IMYIDAGADURO
Miss Rwanda: Ijonjora ry’ibanze ryapfundikiriye i Kigali, abakobwa 20 bemererwa gukomeza ku yindi ntambwe
Ijonjora ry�ibanze mu irushanwa ry�ubwiza n�ubumenyi by�abakobwa b�Abanyarwanda (Miss Rwanda 2020) ryapfundikiriwe mu mugi wa Kigali, aho abakobwa 20 bemerewe gukomeza ku yindi ntambwe.
Iri jonjora ryatangiriye mu ntara y�Uburengerazuba tariki ya 28 Ukuboza 2019, hakomeza abakobwa 6, rigera mu ntara y�amajyaruguru tariki ya 4 Mutarama 2020, hakomeza 6, rigera mu ntara y�Amajyepfo hakomeza 7, mu ntara y�Uburasirazuba tariki ya 11 hakomeje 15, bose hamwe bakaba bageze muri 54. Aba bose bazajya mu mwiherero (Boot Camp) uzavamo abagera ku musozo w�irushanwa, aba bazatorwamo Nyampinga uzasimbura Nimwiza Meghan watowe mu 2019.
Tanga igitekerezo