Mu ijoro ryakeye ni bwo hamenyekanye inkuru y�inshamugongo y�urupfu rwa Kobe Bryant wamenyekanye cyane muri shampiyona ya Basketball muri leta zunze ubumwe za Amerika (NBA) rusiga abakunzi ba siporo b�ingeri zose mu isi bashengutse imitima.
Uyu mugabo wari umaze kugeza ku myaka 43 y�amavuko, yazize impanuka ya kajugujugu yamuhitanye ari kumwe n�abandi umunani, barimo Gianna, umukobwa we wari ufite imyaka 13 y�amavuko.
Ni impanuka yabereye mu misozi yo mu gace ka Calabasas.
Mu bashenguwe n�uru rupfu, harimo Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu butumwa Obama yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yasobanuye Kobe nk�umunyabigwi mu kibuga, yongeraho ko gutakaza Gianna ari incamugongo ku babyeyi.
Ati� Kobe yari umunyabigwi mu kibuga watangiye icyo twakwita nk�igikorwa cya kabiri. Gutakaza Gianna byo ni inshamugongo kuri twe nk�ababyeyi. Michelle nanjye Twihanganishije kandi turanasengera Vanessa n�umuryango wose wa Bryant kuri uyu munsi udasanzwe.�
Perezida Donald Trump na we abinyujije kuri Twitter ye, yavuze ko Bryant yari umukinnyi nyawe wa Basketball bityo kumutakaza n�umwana we akaba ari igihombo gikomeye.
Ati� Kobe Bryant, usibye kuba umukinnyi w�ukuri w�ibihe byose mu mukino wa Basketball, yari ariho atangira ubuzima. Yakundaga umuryango we cyane, kandi yari afitiye ahazaza ibyo byiyumvo bikomeye. Gutakaza umukobwa we mwiza, Gianna, byatumye iki gihe kiba kibi cyane kurushaho.�
Abakinnyi b�umupira w�amaguru n�amakipe bakinira na bo bashenguwe cyane n�urupfu rwa Kobe wari uzwi ku kazina ka The Mamba, bituma batambutsa ubutumwa bwihanganisha umuryango we.
Rutahizamu Cristiano Ronaldo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko bibabaje cyane kumva inkuru mbi y�urupfu rwa Bryant na Gianna, aboneraho kwihanganisha abo mu muryango wabo.
Ati�Birababaje cyane kumva inshamugongo y�urupfu rwa Kobe n�umwana we, Gianna. Kobe yari umunyabigwi wa nyawe n�ikitegererezo ku bantu benshi. Nihanganishije umuryango we n�imiryango y�ababuriye ababo muri iriya mpanuka. Ruhukira mu mahoro munyambigwi.�
Lionel Messi na we abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yavuze ko nta magambo yo kuvuga yabona, gusa icyo yishimira akaba ari uko yigeze guhura na Kobe Bryant bakanagirana ibihe byiza.
Ati� Nta magambo yo kuvuga nabona�Nihanganishije cyane umuryango wa Kobe n�incuti ze. Byaranshimishije cyane guhura na we tukagirana ibihe byiza, ni abantu bake b�abahanga nka we twagize.�
Umwami w�amacenga, Ronaldinho we yabuze byinshi byo kuvuga, ahitamo gushyira ifoto ye ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe na Kobe, amwifuriza kuruhukira mu mahoro.
Neymar we yagize ati� Umunsi ubabaje kuri twe abasportif, twe nk�abafana ndetse cyane cyane ku muryango n�incuti za Kobe. Ukoresheje akaboko kawe wahindutse umunyabigwi, warakoze kuvuganira siporo Kobe�Imana ikomeze umutima w�umuryango wawe n�incuti zawe.�
Abandi barimo nka Carles Puyol, Marcelo, Sergio Ramos, Gerard Pique, Theo Walcott, Kylian Mbappe, Lewis Hamilton, Mohamed Salah, Luis Suarez, Artulo Vidal, Virgil Van Dijk, n�abandi benshi bagiye batambutsa ubutumwa buhumuriza.
Amakipe n�imiryango itandukanye nka FIFA, FC Barcelona, Real Madrid, AC Milan, Manchester United, Liverpool, Chelsea, Arsenal, �na bo bafashe mu mugongo abakunzi ba Kobe Bryant.
Abanyamuziki hirya no hino ku isi uhereye ku Banyarwanda nka The Ben, Israel Mbonyi, Meddy, Diamond Platnumz, Davido n�abandi benshi na bo bagaragaje ko bashenguwe bikomeye na Briant.
Tanga igitekerezo