Polisi ya Kenya yataye muri yombi umuhanzi utunganya umuziki, Producer Magix Enga. Bivugwa ko byaba bifitanye isano n’indirimbo ya Harmonize yakuye kuri YouTube.
Mu minsi ishize, Magix Enga yasabye Harmonize gukura kuri YouTube indirimbo ’Uno’ kubera ko ingoma yayo yayimwiganye, arabyanga nyuma ayikuriraho akoresheje uburenganzira yahawe na YouTube nyuma yo gutanga ikirego.
Iyi ndirimbo yakuweho ariko nyuma igarukaho ku bwumvikane bw’abahanzi bombi. Ikimara gusubiraho [hashize ibyumweru bitatu isubiyeho, ubu ikaba ifite abayirebye barenga miliyoni eshatu], Magix Enanga yashishikarije abamukurikira kuri Instagram kongera kuyireba.
Ku rubuga rwe bwite hagaragara Video enye uyu muhanzi Magix Enanga atabwa muri yombi n’ubutumwa bukurikira:
" Magix yatawe muri yombi hamwe na Maurice (umufasha mu bikorwa by’umuziki). Turi gushaka uburyo twamenya andi makuru, turamutse tumugezeho."
Nk’uko bigaragara muri ubu butumwa, nta mpamvu iratangazwa ku ifungwa rya Magix gusa birasanishwa n’iyi ndirimbo ya Harmonize.
Magix Enga aherutse kwibasira kandi umuhanzi Olamide wo muri Nigeria. Yamubwiraga ko mu ndirimbo ’Motigbana’ harimo ingoma yamushishuye.
Yagize ati: " Olamide! Indirimbo yawe imaze umwaka umwe mu gihe iyange imaze imyaka ibiri. Nguhaye icyumweru kimwe gusa."
Ubu butumwa bwarumvikanye neza bitewe n’ikibazo yari amaze iminsi agiranye na Harmonize.
Magix Enga yanzwe cyane n’abanya-Tanzania, bigera n’aho abahanzi ubwabo bamutuka. Umuhanzi Khalid Mohamed (TID) wo muri Tanzania yavuze ko Magix atagomba gukandagira mu gihugu ke kuko nta cyo ari cyo. Ubutumwa bwa TID bwatumye abafana be na bo batuka Magix, gusa na we yaje kubasubiza ko ari abatinganyi.
Tanga igitekerezo