Nitwa Kalisa ntuye i Butare. Nkundana n’umukobwa ubana na nyirarume kuko ari imfubyi. Bamubwira ko ndi ibandi kugira ngo anyange bakomeze bacunge imitungo y’ababyeyi be.
Claire twamenyaniye mu kazi, iby’uko yaba afite imitungo sinari mbizi tujya gukundana. Akenshi ntaba ashaka kuvuga k’urupfu rw’ababyeyi be.
Yaje kumbwira ko nyirarume ajya amubwira ko ngo nsa n’ibandi, ngo yarambonye abona nta rukundo rundimo. Yasabye Claire ko twandukana undi arabyanga, ariko ubu asigaye amutoteza.
Nkeka ko uyu mu uncle (nyirarume) adshaka ko Claire ashyingirwa ngo adatakaza imitungo yamucungiraga.
Nibaza icyo nakora nkakibura kuko tutari twagatganyije igihe tuzabanira. Gusa mpangayikishijwe cyane n’igitutu kiri kuri Claire. Nkore iki?
Isangize abandi
1 Ibitekerezo
Niyonkuru franke Kuwa 29/02/20
icara umugantirize witonze urebe
Subiza ⇾Tanga igitekerezo