Uwashinze Itorero The Synagogue Church of All Nations (SCOAN) umuhanuzi, pasiteri, Temitope Balogun Joshua uzwi nka T. B. Joshua avuga ko umwaka wa 2020 uzasiga benshi mu bategetsi bo ku Isi muri rusange bazaba barwaye, ari indembe.
T. B. Joshua yatangaje ibi kuwa 7 Mutarama 2020 ubwo yasobanuraga impamvu atagaragaye mu bikorwa by’urusengero ayobora mu cyumweru cyose gishize.
T. B. Joshua yahishuye ko yari amaze iminsi mu masengesho yo mu misozi atigeze atangaza amazina, asenga ngo avugane n’Imana nk’uko ibinyamakuru binyuranye byo muri Nigeria byagiye bibigarukaho.
Avuga ko ibyo atangaza byose yabyeretswe ku wa 28 Ukuboza mu 2019. Mu byo yeretswe ngo harimo ko kuba indwara nyinshi abategetsi bo ku Isi bivuza mu ibanga zizajya ku karubanda, uyu mwaka ukazashira benshi muri bo ari indembe.
Nta gutunga agatoki umutegetsi runaka, T. B. Joshua yagize ati: "Indwara nyinshi abategetsi bajyaga bivuza mu ibanga zizamenyekana muri uyu mwaka (2020). Abenshi bazahinduka indembe kandi abenshi bazapfa."
Temitope Balogun Joshua yavutse ku wa 12 Kamena 1963. Yavukiye muri Nigeria muri Leta ya Ondo. Uyu mugabo washatse no kujya mu gisirikare azwiho imbaraga zo guhanura ibintu ngo bikaba ndetse no gukiza indwara akoresheje amazi yiswe ’Anointing water’.
Bivugwa ko yagiye ahanura ibintu byinshi bikaba birimo: Urupfu rw’umuririmbyi Michael Jackson, uwarikwegukana igikombe cya Afurika hagati ya Nigeria na Zambia, urupfu rwa Bingu wa Mutahrika mu 2012, impanuka y’indege ya Malaysia Airways, ibitero by’iterabwoba, amatora yo muri Amerika n’ibindi.
Abamunega bavuga ko T.B Joshua hari agihe avuga ibintu bikaza ari uruvange, ntibigende neza nk’uko yari yabivuze. Ni umwe mu bantu bivugwa ko bafite ubukire ndetse n’ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga benshi ku Isi.
1 Ibitekerezo
Tugirimana philbert Kuwa 08/01/20
Muraho badonyi biki kinyamakuru.twemere ko guhanura bibaho arkko se abantubabigize inzira isobetse a marangamutima yabo, none se yaba umuyobozi cyangwa umuntu uwariwe wese harutarwara? Cyangwa ngo apfe, ubwo se nabwo nubuhanuzi. Jye kubwanjye akwiye gukurikiranwa na rib hari ibyo acakuruhande cyangwa niwe urwaye
Subiza ⇾Tanga igitekerezo