Niringiyimana Emmanuel ni umusore w�imyaka 23 y�amavuko, ukomoka mu Mudugudu wa Gisovu, Akagari ka Nkoto, Umurenge wa Murambi, mu Karere ka Karongi, myuma yo gukora umuhanda w’ibilometero birindwi, ubu noneho avuga ko ashishikajwe n’ikiyaga kizajya kivamo amafi azajya atunga abaturage.
Mu kiganiro yagiranye na Bwiza Tv mu mujyi wa Kigali, yavuze ko ariho asigaye aba by’umwihariko akaba afite akazi ko kwamamaza Airtel Rwanda, bityo ko amafaranga ahembwa ku kwezi asaga Miliyoni azayakoramo uyu mushinga w’ikiyaga.
Yagize ati "Ntabwo nshaka kureba ku nyungu zanjye gusa, niba narateguye kubaka icyo kiyaga kizubakwa ariko na none biciye mu nzira z’ubuyobozi, bikanyura mu mucyo, ni ukuzahamagara ba Minisitiri bakareba igikwiye gukorwa, hari n’abaterankunga bagenda bampamagara bambwira ngo biteguye kuzamfasha kubaka icyo kiyaga".
Ibindi warebe iyo Video
Tanga igitekerezo