Kofi Bandoli ni umugabo wo muri Ghana w’imyaka 35 y’amavuko. Yatawe muri yombi na polisi ashinjwa gukubita umugore we kugeza aho abura ubwenge akagwa muri koma.
Ikinyamakuru Kasapafmonline gitangaza ko Kofi yageregeje guhamagara umugore we inshuro nyinshi ntafate telefone. Yavuye ku kazi ajya mu rugo kureba ikibazo umugore we yaba yagize, agezeyo asanga arimo gukorana imibonano n’undi mugabo.
Ubwo yageraga hafi y’icyumba bararamo yumvise umuntu aniha, atungurwa n’uko ngo yajyaga amuha ikizere ko atazamuca inyuma na rimwe, umujinya umufata gutyo nyuma yo kubona ko kumuca inyuma yabigize akamenyero.
Umugabo basambanaga yaramucitse, undi na we asigara ku mugore amukubita amakofe n’imigeri, kugeza ubwo umugore aburiye ubwenge akikubita hasi.
Abaturanyi bahuruye batabaye basanga umugore ameze nk’uwapfuye, bahuka uyu mukabo na bo bamwihimuraho, baramukubita kugeza ubwo abyimbiwe mu maso ariko n’ubundi biba iby’ubusa na Polisi imuta muri yombi.
1 Ibitekerezo
kabano jmv Kuwa 10/06/21
uwomugabo mwaramuhemukiye iyobamwihorere kumufunga uzikuguca inyuma
Subiza ⇾Tanga igitekerezo