Banki Nkuru ya Zimbabwe biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ugushyingo irashyira hanze inoti nshya z�amafaranga y�iki gihugu.
Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kugabanya ibura ry�amafaranga ryibasiye iki gihugu muri iki gihe ubukungu bw�iki gihugu bukomeje kugana aharindimuka.
Zimababwe kandi ivuga ko uku gushyiraho inoti nshya z�amadolari abiri n�atanu ntawe bikwiriye gutera ubwoba ko ifaranga rizata agaciro.
Muri Kamena uyu mwaka ni bwo yakuye ku isoko bwo ikoreshwa ry�idolari ry�Abanyamerika ryari ryashyizweho mu 2009 ngo rizahure ifaranga ry�igihugu ryari ririmo guta agaciro muri icyo gihe umusubirizo.Zimbabawe kuri ubu irifuza ko byasubira uko byahoze.
BBC itangaza ko Leta ya Zimbabwe ivuga ko izi noti zigiye gushyirwa ku isoko zizagira uruhare mu kugabanya ibura ry�amafaranga ahererekanwa mu ntoki (cash) ku buryo n�abaturage baburaga n�ayo babikuza.
Kuri ubu hari ubwoba ko kuzana ifaranga rishya mu gihe igihugu kiri rwagati mu bibazo by�ubukugu bishobora kuzatera itakaza ry�ifaranga (inflation).
Kuri ubu umugati waguraga idolari rimwe muri Zimbabwe, riragura amadolari 15 ya Zimbabwe.
Biravugwa ko kuva hagarurwa idolari rya Zimbabwe, ifaranga ryatakaje agaciro ku kigero cya 300% kugeza ubwo Leta ihagarika gutangaza amakuru yerekeye iyi ngingo.
Tanga igitekerezo