Aba bari mu mirimo nsimburagifungo mu Karere ka Nyabihu /Ifoto:RCS

Nyuma y’imyaka 12 ishize hashyizweho igihano nsimburagifungo ,TIG, cyafashije igihugu kubaka ibikorwaremezo byakabaye bitangwaho amafaranga menshi kuko ibikorwa bimaze gukorwa na TIG bibarirwa agaciro ka miliyari zisaga 25,5 z’amafaranga y’ u Rwanda.

Abakora iki gihano bavuga ko impamvu gitanga umusaruro ari uko bafatwa neza, bigatuma na bo bakorana umurava; ari na yo mpamvu bafata iki gihano nk’imbabazi zikomeye bagiriwe na Leta y’ u Rwanda.

Kubera ko abenshi mu bakatiwe igihano cya TIG, biganjemo abahamwe n’ibyaha bya Jenoside, bagenda barangiza igihano cyabo, henshi mu gihugu ingando za TIG zigenda zifungwa, kugera ubu hakaba hasigaye ingando nkeya na zo ziganjemo abari hafi kurangiza ibihano byabo.

Abasuwe bakorera mu ngando ya TIG iri mu Murenge wa Mamba, Akarere ka Gisagara, irimo abantu 72, barimo abagabo 56 n’abagore 6, biganjemo abahamwe n’ icyaha cya Jenoside, harebwa umusaruro bamaze gutanga muri aka karere, uko bafatwa n’ikizere bafite cy’ejo hazaza.

IP Nyumbayire Eugene, ushinzwe ibikorwa bya TIG mu majyepfo, avuga ko ibikorwa bya TIG ya Mamba byibanze ku guhanga imihanda mishya muri aka karere no gusana iyari isanzwe yangiritse.

Yagize ati “Tumaze gukora imihanda ya Kilometero 11 na metero 400, ifite agaciro ka miliyoni zisanga 75 z’amafaranga y’ u Rwanda, ikoze neza kandi yakozwe ijana ku ijana n’amaboko y’abatigistes”.

Abakora TIG bavuga ko impamvu iki gihano gitanga umusaruro ufatika ari uko abagikora baba bisanzuye bitaweho kandi bafashwe neza.

Habumukiza Jean, umwe mu bakora TIG mu Murenge wa Mamba avuga ko igihano cya TIG agikorana umurava kuko abona ari imbabazi Leta yamugiriye akurikije ibyaha yakoze, kubera uburenganzira abantu bari muri TIG bahabwa bunyuranye cyane n’ubuhabwa umuntu uri muri gereza.

Yagize ati “ngewe ngifunze umuryango wanjye ntiwashoboraga kunsura igihe ubishakiye ngo uhite umbona kuko bakurikizaga gahunda yagenwe na gereza, ariko ubu uko babishatse baraza bakansura tukaganira twisanzuye kuko gusurwa uko ushaka biba byemewe, hari n’igihe baduha uruhushya rimwe mu mwaka imiryango yacu tukamarana iminsi 10, ibyo mbifata nk’imbabazi zikomeye cyane nagiriwe na Leta, kuko nk’ubu ubwo mperutse mu kiruhuko navuyeyo nteye n’inda umugore wanjye, ubu twibarutse umwana nyamara nkiri muri gereza ntibyashobokaga”.

Uburenganzira buhabwa abari muri iki gihano nk’uko iyi nkuru y’urubuga rw’urwego rushinzwe amagereza, RCS, ivuga, ni bwo bubafasha gukorana umurava nk’uko n’abandi bakora iki gihano babishimangira.

Fransisco, na we uri muri iki gahano cya TIG, yagize ati “duhabwa ibyo kurya bihagije ugereranyije n’ibyo umuntu yahabwaga ari muri gereza, by’umwihariko ngewe kubera ko mfite n’uburwayi bampa indyo yihariye, ikindi dufite uburenganzira bwo kwivuza haba ku bigo nderabuzima, ku bitaro ndetse n’ubuvuzi bukomeye nko kubagwa n’ibindi tubuhabwa ku buntu; ibyo rero bituma nanjye iyo ndi mu gihano, ndeba ibyaha nakoze nareba n’uko Leta yakomeje kunyitaho, ngakora igihano nishimye”.

Abaturage baturiye ahakorerwa TIG na bo bahamya ko TIG yabakuye mu bwigunge, ikabateza imbere bakanashima uburyo abakora TIG bafatwa neza, bagakoreshwa neza, bagakora imirimo ihwanye n’imbaraga zabo.

Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 

Musubize:

Tanga igitekerezo
Andika amazina