Imirwano hagati y’abasirikare b’u Rwanda n’aba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahitanye ubuzima bw’abasirikare batatu ba Congo (FARDC).

Imirwano yabaye ku wa Kabiri tariki ya 13 Gashyantare 2018. Ku ruhande rwa Congo bavuga ko imirwano yabereye mu gace ka Bikenge, muri pariki ya Virunga, mu ntangiriro z’umusozi wa Visoke, Teritwari ya Rutchuru.

Impande zombi ziritana ba mwana, rumwe rushinja urundi kuruvogera, itsinda ry’ingabo z’ibihugu by’Akarere zishinzwe kugenzura imipaka (EJVM) rikaba risabwa gukora iperereza ngo hamenyekane neza uwavogereye undi.

Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Brig.Gen Eugene Nkubito, yatangaje ko abasirikare ba FARDC aribo bavogereye ubutaka bw’u Rwanda, i Mutara mu mudugudu wa Terimbere,  Akagari ka Mugari, Umurenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze.

Akomeza avuga ko batatu bahasize ubuzima ku ruhanda rwa FARDC, ndetse banateshwa n’ibindi bikoresho, bityo RDF ikaba isaba iri tsinda gukora iperereza hakamenyekana impamvu ingabo za Congo zivogera ubusugire bw’u Rwanda.

U Rwanda ruvuga ko rwavogerewe, mu gihe RD Congo nayo ivuga ko yavogerewe. Mu nkuru yatambutse kuri RFI (Radio France Internationale) umuvugizi w’ingabo za Congo, Guillaume Djike, yagize ati “Ni muri icyo gihe cy’irondo, nibwo abasirikare bacu baguye mu muriro w’abanzi, nyuma yo kurasana ku mpande zombi, byagaragaye ko abanzi twarwanaga ari ingabo z’u Rwanda”.

Iki kinyamakuru cyaganiriye na Maj. Guillaume Djike, cyo gitangaza ko iz’u Rwanda zari zarenze urubibi ho metero ziri hagati ya 150 na 400.

Mu gihe impande zombi zitana ba mwana, hasabwe ko hakorwa iperereza ryimbitse ry’ingabo z’ibihugu by’Akarere zishinzwe kugenzura imipaka.

Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 

GITEKEZO 1

  1. Hy? Ndabizi Neza
    Subwambere Sinubwa 2
    Congo Itwiyenzaho! Bwa1
    Nabwo Barashe Murwanda
    2rabareka! Bwa 2 Nabwo
    Umusirikar Wabo Aratwinjirira Bamusubizayo…Nonubwo
    Urumva Cong Atarinyamakosa Kok?

Musubize:

Tanga igitekerezo
Andika amazina