bwiza.com
  • Home
  • Amakuru
  • Burundi: Inama Nkuru y’Abasenyeri Gaturika ihangayikishijwe n’uburyo Leta yakamo intwererano y’amatora
Amakuru Iyobokamana

Burundi: Inama Nkuru y’Abasenyeri Gaturika ihangayikishijwe n’uburyo Leta yakamo intwererano y’amatora

Inama Nkuru y’Abepiskopi Gaturika mu Burundi, ihangayikishijwe n’uburyo inkunga y’amatora ateganijwe muri 2020 irimo gutangwa, ko bikorwa mu buryo budaciye mu mucyo.

Mu itangazo bashyize ahagaragara ku wa 11 Mata 2018, batangaza ko hari Abarundi bakwa amafaranga  ku ngufu inshuro zigera kuri eshatu kandi nta mikoro bafite. Aba bepeskopi, basaba Leta kwerekana amafaranga akenewe mu matora n’ayamaze gutangwa kugira ngo bifashe abashaka gutwerera amatora hazwi intambwe imaze guterwa.

Gahunda yo gutera inkunga cyangwa gutwerera amatora binyuze mu Barundi ubwabo, yatangijwe na perezida Pierre Nkurunziza muri Nyakanga 2017 ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 55 babonye ubwigenge.

Intwererano irimo gutangwa izifashishwa mu matora ya kamarampaka( Referendum)  azaba muri Gicurasi uyu mwaka ndetse n’aya perezida azaba muri 2020 nkuko tubikesha Ijwi rya Amerika.

Amashyaka n’amashyirahamwe yigenga atavuga rumwe n’ubutegetsi yakomeje kwamagana inshuro nyinshi itangwa ry’aya mafaranga kuko bavuga ko ari ukubangamira ubwigenge bw’abaturage b’Abarundi.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

 

Nkurunziza  Viateur  Bwiza.com

Inkuru bijyanye

Amabanga y’urukundo rwa Papa Yohani Paul II n’umugore yashyizwe ku karubanda

admin

Ethiopia yarekuye Abanyasomaliya basaga 100 yari yaragize imbohe

admin

Karim Meckassoua yatorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Centrafrica

admin

Tanga Igitekerezo