1.Gukora imibonano n’umugore utwite: Hari abantu benshi bajya bibwira ko umugore utwite aba atemerewe gukora imibonano mpuzabitsina, aha baba bibeshya, kuko umugore utwite arayikora kandi ikamugwa neza, ariko ikoranwa ubushishozi n’ubwitonzi.

Ibyo kwitondera
Umubyeyi utwite akora imibonano mpuzabitsina kugeza ari ku bise ariko akirinda kwicugusa cyane cyangwa ngo akoreshe imbaraga muri icyo gikorwa
Umugabo agomba kwitonda mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina yirinda gukoresha imbaraga cyangwa gutsikamira umubyeyi.

Umubyeyi agomba kubanza kubaza umuganga (gynécologue) umukurikirana akamubwira uko nyababyeyi ye imeze niba iri mu mwanya wayo neza cyangwa niba nta kindi kibazo ifite kuko gukora imibonano mpuzabitsina bishobora kubangamira umwana.

Mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina,umugore aba agomba kwirekura ntagire impungenge kuko umwana aba arinzwe bihagije n’ibyo bita ‘’liquide amniotique’’ n’imikaya ifite ingufu ya nyababyeyi bikaba bigira uruhare rukomeye mu gukingira umwana.

2.Kuva amaraso ko aribwo busugi: Kuri iki abagabo n’abasore benshi bakunze kwibeshyaho, ntabwo ari ukuri kuko umugore cyangwa umukobwa ashobora kuva amaraso bitewe n’uburyo yababaye, bitewe n’indwara arwaye zifata mu myanya ndangagitsina nk’ifumbi n’ibindi.

Ni umukobwa utarinjizwa igitsina cy’umuhungu mu gitsina cye, Aha bishatse kuvuga umukobwa utarakora imibonano mpuzabitsina na rimwe.

Iyo hagize ikindi kintu kibasha kugera mu gitsina cy’umukobwa atari agitsina cy’umugabo, nka bwiza.com twakubwira ko bitavuze ko umukobwa yatakaje ubusugi, urugero urutoki rwe cyangwa urwa mugenzi we, agatambaro k’amazi n’ibindi bishobora kwifashishwa yisukura.

Agahu gato kaba kometse inyuma mu gitsina cy’umukobwa utarakora imibonano mpuzabitsina Hymen nicyo kimenyetso cyonyine cyakugaragariza umukobwa utarakora imibonano mpuzabitsina ?

Bavuga ko Hymen iyo yacitse atari cyo kimenyetso cyonyine gishobora kukwereka ko umukobwa yatakaje ubusugi bwe, Aka gahu gashobora gucika biturutse ku mpamvu nyinshi zitandukanye.

3.Kurangiza no Kunyara k’umugore: Umugore arangiza iyo ageze ku ndunduro y’ibyishimo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, naho kuzana amazi k’umugore cyangwa kunyara kwe ni ubundi buryo bwo gukora imibonano bwo kunyaza, benshi babyibeshyaho kandi ari ibintu bibiri bitandukanye.

4.Gukuna no kuzana amavangingo: Nabyo ni ibintu bibiri byuzuzanya ariko bitandukanye, ushobora kuba warakunnye (guca imyeyo) ntuzane amavangingo mu gihe cy’imibonano, kimwe n’uko ashobora kuza. Ushobora no kuyazana kandi utarayiciye, ni ibintu bitandukanye.

5.Kugira ikibuno kinini ko ariko koryoshya imibonano: Iyi ngeso abagabo benshi barayigira, ariko ni ukwibeshya, kuko kugirango uryoherwe mu gihe cy’imibonano, biva ku urukundo mwembi mufitanye, uko mwateguranye igikorwa n’uburyo mukiyumvamo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru, cyangwa utwandikire kuri email: kamikazigentille08@gmail.com cyangwa 0785058200 watsapp

Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 

Musubize:

Tanga igitekerezo
Andika amazina