Ubushakashatsi ngarukamwaka bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) bugaragaza ko ingabo z’u Rwanda RDF ziza ku isonga mu guha abaturage sirivisi nziza n’amanota 99.1%.

Ku wa Gatanu tariki ya 16 Gashyantare 2018, ubwo ibyavuye mu bushakashatsi byamurikirwaga abayobozi mu Ntara y’AMajyepfo, ingabo z’u Rwanda hamwe n’izindi nzego z’umutekano (Polisi na Dasso) zihariye imyanya y’imbere.

Igisirikare cy’u Rwanda gifite amanota 99.1%, Polisi y’u Rwanda iza ku mwanya wa kabiri ifite 98.1% , Dasso iza ku mwanya wa gatatu ifite amanota 84.7%.

Mu zindi nzego mu gutanga serivisi inoze n’imiyoborere myiza, akarere ka Burera niko kaza imbere n’amanota 78% naho aka Kicukiro kakaza ari aka nyuma na 64.4%.

Mu ijambo Umuyobozi Mukuru muri RGB ushinzwe ubushakashatsi, Usengumukiza Felicien, yagejeje ku bari bitabiriye uwo muhango, yasabye n’izindi nzego ziha abaturage serivisi gutera ikirenge mu cy’inzego zishinzwe umutekano.

Ati “No mu bindi bipimo inzego z’umutekano ziza ku isonga, twifuza ko n’izindi nzego zareberaho kandi birashoboka kuko ntabwo bisaba amikoro adasanzwe,…”.

Ubushakashatsi bwaherukaga bwashyizwe ahagaragara na RGB (2016), nabwo inzego z’umutekano nizo zikubiye iyi myanya itatu, aho Inkeragutabara zizewe ku kigero cya 76.6%, DASSO  yizewe ku kigero cya 86.1%. Polisi y’Igihugu 97.1% naho ingabo z’u Rwanda bakazizera ku gipimo cya 99.0%, ubu bikaba bigaragara ko icyizere cyiyongereyeho 0.1.

Ubushakashatsi bw’uyu mwaka bwakorewe mu turere twose tugize igihugu, mu midugudu 181, ingo ibihumbi 11.

Umugaba mukuru w’ingabo, Gen. Patrick Nyamvumba atanga amaraso
Ubwo inzego z’umutekano zari zisoje umuganda, ziracinya akadiho n’abaturage
Umusirikare wavuraga umuturage
Ingabo z’u Rwanda mu muganda n’abaturage

 

 

Musubize:

Tanga igitekerezo
Andika amazina