Impunzi 39 z’Abanyarwanda  zabaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ziratangaza ko nyuma y’imyaka myinshi ziba mu buhunzi, zigiye gutaha i Rwanda.

Radiyo Okapi dukesha iyi nkuru, itangaza ko izi mpunzi ziba mu gace ka  Kisenge, Itara ya Luabala, zose hamwe zikaba ari 39 zishaka gutaha, ariko icyiciro cya mbere hakazataha 18.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku mpunzi (HCR) ku bufatanye n’iyi Ntara, batangaje ko abazabanza gutaha ari 18, abandi 21 bakaba bazataha nyuma bitewe n’impamvu zitandukanye zitabemerera guhita bataha mu gihugu cyabo.

Iki kinyamakuru bagitangarije ko bamwe bategereje ko abana basoza umwaka w’amashuri, abandi bakaba barahinze imyaka bakaba bategereje ko yera bagasarura bakabona gutaha.

Ministeri ishinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi mu Rwanda (MIDIMAR) yakuyeho sitati y’ubuhunzi kuva ku wa 31 Ukuboza 2017, ku banyarwanda bahunze kuva mu 1959 kugeza 1998. Aba bakaba batangaje gutaha nyuma y’iki cyemezo, dore ko uwayambuwe aba atagenerwa imfashanyo igenerwa impunzi.

Musubize:

Tanga igitekerezo
Andika amazina