Hari umukobwa wahuriye n’umuhungu mu rugendo , uwo musore yaka nimero umukobwa arayimuha , mu nzira amugurira buri cyose yifuzaga , bageze iyo baviramo buri wese akomeza inzira ye , bakajya bakomeza kuvugana , rimwe na rimwe umuhungu akamusohokana ! Umukobwa aza kubwira inshuti ze ko yiboneye uwo yaka buri cyose akakimuha , izo nshuti ze ziramubwira ziti muhamagare twumva , wa mukobwa ahita ahamagara wa muhungu aramubwira ati : ” ndi mu rugo kandi ndumva nshaka kujya muri salon nta mafaranga mfite , kandi nashakaga no gusohokana n’inshuti zanjye ” wa muhungu amwoherereza amafrw anamubwira ko natamuhaza amubwira akamwongerera andi !

Inshuti ze zihita zimubwira ziti ‘nibyo koko witomboreye umugabo ! Nimugoroba wa muhungu ahamagara umukobwa amubaza aho ari n’aho ashaka gusohokera , umukobwa arahamubwira , amwoherereza imodoka yo kumufata we n’inshuti ze basangayo wa muhungu , barariye barishimisha barangije barataha !

Umunsi wa kabiri wa muhungu ahamagara wa mukobwa amubwira ko ashaka ko bavugana ariko aze wenyine , wa mukobwa yikoraho ajya kureba wa muhungu , agezeyo wa muhungu ahita amubwira ati ” Nakunze umwe muri za nshuti zawe wa wundi w’inzobe , ndagusaba ko wabimumbwirira kandi ukamubwira ko ntafite gahunda yo kumukinisha gusa ahubwo nshaka no kumurongora ” wa mukobwa ahita avuga : ” njyewe se ? ” umuhungu ati wowe iki ? Umukobwa ati njye se uzanshyira he ? Niko kundeka se ? Umuhungu ati sinigeze nkukunda urwo rukundo , nagufataga nk’inshuti gusa niyo mpamvu ntigeze nkuganiriza k’urukundo , kuko njye iyo nkunze umuntu mpita mbimubwira , hashize amezi atatu tumenyanye , sindagukoraho na rimwe , keretse wenda kugusuhuza nk’uko inshuti zose zisanzwe zisuhuzanya.

Arakomeza, ati “sinigeze nkugeza iwanjye kuko numvaga ko ugomba kuhamenya ari umugore wanjye gusa ! Umukobwa ari kurira ahita amubaza ati none se ko wampaga ibintu ? Wa muhungu araseka aramubwira ati : ” sinaguhongaga nabiguhaga nk’inshuti , kuko nta mpamvu yari gutuma ntabiguha kandi mbifite , ntunakeke ko nindongora iriya nshuti yawe , ukagira icyo unsaba nzakikwima , oya nzakiguha ariko ntukeke ko nzakurutisha umugore wanjye , umugore wanjye nanyurwa n’ibyo namuhaye ubwo nawe uzabonaho ” !

Umukobwa aramubwira ati sinshobora kubibwira inshuti zanjye zanseka kuko ziziko uri inshuti yanjye , wakomeje ukankunda koko ? Umuhungu ati sinshobora kugukunda nk’uzambera umugore , ibyo byiyumviro ntabyo nkufiteho , kandi witinya kubibabwira , uzababwire ko wansobanukiwe nabi , bazakubembeleza , baguhoze aho kugirango wicecekere !

Kuko njye ni mpura n’inshuti yawe nzayibwira ko nyikunda , ninyangira kubera gutinya ko ndi muramu wayo nzayibwiza ukuri ko nayigutumyeho ukanga kuntumikira , aho niho inshuti zawe zizaguseka , gusobanukirwa nabi si ikibazo , ikibazo ni ugukomeza gushaka gusobanukirwa nabi kandi wamenye ukuri !

Wa mukobwa aramubaza ati : ” nonese kuki utankunze kandi arinjye wabonye bwa mbere ? ” wa muhungu aramubwira ati : ” si ngombwa ko buri icyabanje cyose kigira akamaro , hari ibigira akamaro kandi ari ibyo hagati cyangwa ari ibihera , icy’ingenzi ni ukudahubuka mu gufata ibyemezo , ariko ubundi nkubaze ? Wa mukobwa ati mbaza , wa muhungu ati : ubu uracyafite ubukobwa bwawe ( ubusugi ) wa mukobwa ati Oyaa , umuhungu ati ninde wabukuvanyeho ? Umukobwa ati ni umukunzi wanjye wa mbere , umuhungu ati aracyariho cg yarapfuye ?

Umukobwa ati arahari yifitiye undi mukunzi , umuhungu aramubwira ati : “kuki utigeze umubwira ngo akurongore we wabanje kukumenya ugashaka ko njye wabanje kumenya ko wikundira iraha abe ari njye ugushaka? iriya nshuti yawe niyo yitonda mu nshuti zawe zose , kuko naramugenzuye , kenshi yakundaga kuba yicaye wenyine , twaba dutashye akambwira ngo muritahana murugo si kure , ariko mwese mwaramusekaga mumubwira muti akazi k’umugabo ni iki ? Si ukuduha ifaranga ? Ese ubundi wamukuye he ko mbona atandukanye namwe kure ?

Wa mukobwa ari kurira aramusubiza ati : ” uriya ni umukozi wacu , nkunda kujyana nawe kugira ngo mu rugo badakeka ko mba ngiye mu bibi ” , wa muhungu aramubwira ati : ” genda umbwirire umukozi wanyu ko Mukunda cyane aze iwanjye akore akazi ko kunkunda , nanjye nzamuhemba urukundo”.

Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 

GITEKEZO 1

Musubize:

Tanga igitekerezo
Andika amazina