“Niba uguze ubutaka bugenewe ubuhinzi, ugomba nawe kubukoresha mu buhinzi. Niba ukora ibitari ibyo uraba uri kwica amategeko,” Uyu ni minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, kuri uyu wa Mbere, itariki 12 Werurwe 2018 ubwo yari yasuye Akarere ka Nyagatare, aho ari kumwe n’umukuru wa Polisi, IGP Gasana, bari baiye kwibutsa abaturage ibijyanye n’imikoreshereze y’ubutaka no kwirinda ibyaha.

Ikiganiro minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yatanze kijyanye n’imikoreshereze y’ubutaka cyabereye mu Kagali Nyamirama, mu Murenge wa Karangazi.

Mu ijambo rye minisitiri Kaboneka yagize ati: “Twaje kubibutsa kubahiriza amategeko agenga imikoreshereze y’ubutaka, kwirinda ibyaha no kubikumira kugira ngo ibikorwa byacu bitere imbere mu mutekano”.

Minisitiri Francis Kaboneka akaba yasabye abaturage ba Karangazi bahawe ubutaka na komisiyo kimwe n’ababuguze kubukoresha bihuye n’icyo amategeko agena kugira ngo bukoreshwe neza bijyanye n’igenamigambi ry ‘Igihugu bugirire akamaro ababufite n’abazabakomokaho.

Abaturage kandi basobanuriwe uko bagomba gukoresha ubutaka bagendeye ku mategeko n’amabwiriza abugenga. Minisitiri kaboneka akaba yagize ati: “Niba uguze ubutaka bugenewe ubuhinzi, ugomba nawe kubukoresha mu buhinzi. Niba ukora ibitari ibyo uraba uri kwica amategeko.

Ku kijyanye no kwirinda ibyaha no kubikumira, umukuru w’Igipolisi cy’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana, yakomoje ku cyaha cy’ubujura bw’inka gikomeje kwigaragaza muri aka karere, yibutsa ko ubujura ari ingeso mbi kandi atari umuco Nyarwanda.

Aha hakaba haganirijwe abaturage bo mu Kagari ka Ndama mu rusisiro rwa Rwabiharamba, mu Murenge wa Karangazi, bibutswa kwirinda ibyaha n’uruhare rwabo mu gufatanya n’inzego kubirwanya, kubikumira no gutungira urutoki aho babikeka.

IGP Gasana ati: “Ubujura bw’inka ni icyaha, ni umuco mubi, ni ingeso mbi kandi si n’umuco nyarwanda. Inshingano za Polisi y’Igihugu zishingiye ku gukumira ibyaha, kurwanya ibyaha, no kugenza ibyaha. Ni yo mpamvu tutazemerera uwo ari we wese guhungabanya umuturage.

Habayeho kwerekana abantu 7 bafatiwe mu bujura bw’inka, nyuma yo kwerekwa ababufatiwemo, Umukuru wa Polisi y’Igihugu, IGP Gasana Emmanuel abwira abo baturage ko ubuyobozi bubereyeho kubafasha gutekana n’ibyabo ntibihungabane.

 

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Musubize:

Tanga igitekerezo
Andika amazina