Umuryango w’umwana Jami Carragher wahoze akinira Liverpool, umunyamakuru wa Sky, yaciyeho wamusabiye kutirukanwa ku kazi nyuma yo gusaba imbabazi ku ikosa yakoze.

Nyuma y’umukino wahuje ikipe ya Manchester United na Liverpool ku wa 10 Werurwe 2018, uyu munyamakuru yateranye amagambo na se w’uyu mwana w’umukobwa. Uyu mubyeyi yagendaga asubiriramo Carragher ko ikipe yakiniye (Liverpool) itsinzwe 2-1. Uyu mugabo byaramubabaje anyuza amacandwe aho umwana yari yicaye, ku bw’amahirwe make afata umwana.

Jamie Carragher agaragaza kwicuza cyane kandi avuga ko agomba kwihurira n’uwo muryango w’umwana, akabasaba imbabazi amaso ku maso.

Umubyeyi w’umwana, utatanganjwe amazina aravuga ko icyo bashakaga ari uko Carragher yagombaga gusaba imbabazi kandi akisobanura, kandi koko yarabikoze. “Twese turi abantu. Nta muntu udakosa.” Aya ni amagambo yatangajwe n’uwo mubyeyi.

Ibi bibaye nyuma y’ubutumwa ikinyamakuru “Sky” cyatanze kivuga ko kibabajwe n’imyitwarire y’umunyamakuru wacyo ukora kuri televiziyo cyongeraho ko kimuhagaritse mu mirimo yakoraga.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Jean de Dieu Tuyizere/bwiza.com

Musubize:

Tanga igitekerezo
Andika amazina