Barbie Jay, umuhanzi wo muri Uganda yatawe muri yombi na polisi, ashinjwa gusambanira mu modoka.

Uyu muhanzi n’umukobwa bikekwa ko basambanaga utatangajwe amazina, bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Lubaga.

Mu itangazo polisi yashyize ahagaragara, ivuga ko uyu muhanzi yaparitse imodoka ku ruhande rw’umuhanda, atangira gukorana imibonano n’uwo mukobwa udatangazwa amazina.

Ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda, gitangaza ko polisi yafashe aba bombi ubwo yari ku irondo ry’ijoro, aho bicyekwa ko basambaniraga hafi y’inyubako ‘FUFA House’.

Uyu muhanzi uzwi ku ndirimbo nka Bodylicious”, “Tulaba Kuki, ubwo yagezwaga kuri polisi, yahakanye avuga ko atigeze akorana imibonano mpuzabitsina n’uwo mukobwa mu modoka basanzwemo.

Musubize:

Tanga igitekerezo
Andika amazina