Ibi byabaye kuri iki Cyumweru, itariki 15 Mata, ubwo nyir’ubwite watanze ubuhamya kuri imwe mu maradiyo akorera mu Rwanda, yari agiye muri gahunda ku Kimironko, umwe mu bagenzi bari bari kumwe m’umodoka akumva iyi gahunda yari afite akamwumvisha ko nawe ari yo agiyemo akamusaba ko bafatanya urugendo nyamara ashaka kumucuza utwo yari afite akoresheje imbaraga z’imyuka mibi.

Uyu mugore wambuwe hakoreshejwe imbaraga z’imyuka mibi, avuga ko yinjiye muri bus ijya ku Kimironko, ariko akiri muri bus umuntu bari bafitanye gahunda aramuhamagarakuri telefone bavugana uko babonana, mu gihe wa mugizi wa nabi yumvirizaga ibyo bavuganaga.

Bus rero ngo yageze ku Kimironko ku ishuri rikuru ryahoze rizwi nka KIE uyu mugore avamo, wa muntu wari muri bus nawe amusohoka inyuma.

Uyu yahise abwira uyu mugore ko yumvise ibyo yavugaga, amubwira ko iyo gahunda agiyemo nawe ayizi ari ho agiye, amusaba ko bafatanya urugendo undi nawe yumva nta kibazo barajyana.

Ngo ubwo bari bageze ku muhanda werekeza kuri controle technique, wa mugabo yaje gusaba uyu mugore ko amufasha icupa ryagenewe gutwaramo amazi cyangwa ikindi kintu cyo kunywa (gourdin) ariko ririmo amazi, ngo abone uko afunga imishumi y’inkweto.

Mu buhamya bwe, uyu mugore yavuze ko hari nka saa mbiri za mugitondo ubwo yakiraga iryo cupa, akaba yaherutse arifata akaza gukanguka yisanga I Gikondo ngo ahantu mu mukoki saa kumi n’imwe z’umugoroba, aho ngo yari afite isakoshi irimo amafaranga 62,000 frw agasanga ntayo afite, ariko umugizi wa nabi akaba yabashije kumusigira telephone yonyine.

Byabaye ngombwa ko kugirango ave i Gikondo ari umugiraneza wamusanze aho hantu hatanyuraga n’abantu benshi, akamuha amafaranga yo gutegesha ngo atahe.

Ese koko mu Rwanda haba hari abantu bafite imbaraga z’imyuka mibi zigeze kuri uru rwego? Birakwiye rero ko abantu bakwiye kujya birinda abantu batazi babigiraho inshuti cyangwa bagashaka kubinjiza muri gahunda zabo kuko n’ubusanzwe nab a bantu bazwi nk’abatubuzi nabo bakora mu buryo nk’ubu bwo kubanza kumvisha uwo bashaka gucucura ko hari aho babazi bakabumvisha ko bashobora kubafasha kubona amafaranga menshi mu gihe gito bikarangira bimyoza imoso.

 

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Musubize:

Tanga igitekerezo
Andika amazina