Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli yaburiye abaturage ba Tanzania abihanangiriza kuzakora imyigaragambyo itemewe, avuga ko atazigera atuma imyigaragambyo nk’iyo itinza amavugurura y’ubukungu ye.

Ubwo yajyaga ku butegetsi mu Ugushyingo 2015, perezida Magufuli yasezeranyije kurwanya ruswa yivuye inyuma ndetse agaragaza ingamba zigamije kuvugurura ubukungu bw’igihugu zirimo guhagarika ibintu bitwara leta amafaranga ntacyo bimaze.

Kuri iki kibazo cy’imyigaragambyo, perezida Magufuli yavuze ko hari abantu bamwe bananiwe gukina politiki ku mugaragaro, ahubwo bakaba bifuza kubona abantu mu mihanda bigaragambya buri munsi nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.

Ageza ijambo ku baturage bari bateraniye mu majyaruguru y’uburengerezuba bwa Tanzania kuri uyu wa gatanu ushize, perezida Magufuli yagize ati: “Mubareke bazigaragambye nibwo bazamenya uwo ndiwe.”

Kuri uwo munsi, umuyobozi w’igipolisi akaba yaratangaje ko inzego z’umutekano ziryamiye amajanja ziteguye imyigaragambyo yose yaba itegurwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Impirimbanyi ku mbuga nkoranyambaga ikomoka muri Tanzania iba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mange Kimambi, akaba aherutse guhamagarira abaturage ba Tanzania bose imyigaragambyo kuwa 26 Mata mu gihugu cyose, bakamagana ngo igabanuka ry’ubwisanzure mu bya politiki n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu muri Tanzania.

Ni mu gihe muri iki gihugu umuntu ushaka gukora imyigaragambyo abanza akabisabira uburenganzira igipolisi kivuga ko iyi myigaragambyo iri gutegurwa na Kimambi itemewe kandi ari igikorwa cy’ubugambanyi.

 

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Musubize:

Tanga igitekerezo
Andika amazina