Mu kwezi kwa munani 2016, nibwo nashakanye n’umugabo ufite imyaka 43, njye mfite imyaka 24, mu by’ukuri iyo duhagararanye mba meze nk’umukobwa we.

Dushakana ntabwo nabyiyumvagamo cyane, ariko abantu banshyiramo kumukunda cyane ko afite amafaranga, yankunze ndi umukozi we, afite kampani yinjiza agatubutse, yanyitagaho cyane, nanjye ngendera kuri icyo.

Ntababeshye, bakunzi ba bwiza.com, ntabwo anezeza uko mbyifuza, ndamukenera nkamubura, abyuka kare agataha atinze, igihe cyose ahora mu mibare, ntajya aruhuka ngo nanjye ampe akanya.

Imyaka mfite nkeneye kunezezwa, nkeneye umugabo umba hafi, ndabimubwira ati ‘ibyo ni iby’abato’, nkiyo mubwiye ko nshaka ko ansohokana, ibyo ntabikozwa, akanya arakabura, mbese nabaye nk’imfungwa y’urugo dore nta n’ikihabuze.

Mbese ahora mu bintu byinshi, nta kanya ajya abona ko guta kuri we, amasaha mubona ni make haba nijoro cyangwa ku manywa, ibi rero nibyo bimbangamiye.

Amafaranga n’ibintu byo arabifite pe, ntacyo tubuze mu rugo rwacu, maze kubyara rimwe, umwana wacu ari hafi kuzuza umwaka umwe. Mungire inama, nkore iki?

Kanda hano ukore SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

9 IBIITEKEZO

    • Wihangane gsa bibaho biterwa nicyo mbere washakaga none wasanze nta munezero bitanga guhitamo nabi birababaza Uzampamagre kuri iyi number nkugire Inama 0789203279

  1. pore kabisa nukonyine gushaka abakuze sibyiza ugomba gushaka urungano uhamagare iyi numba 0738322600 ndakubwira icyowakora ndaguha inama ifatika thanks!

  2. None se ko wari umukozi we kdi wabonaga uko akora wumvaga azabihindura Ku bwawe? Ikindi wakunze cash ihangane rero uryohe muri izo cash nawe ujye umwakira aho umuboneye. Gusa icyo nkwisabira ntuzamuce inyuma kuko wamushatse ubona ko mutari murugero rumwe.

  3. Mugore emera wicare uce bugufi urere umwana wawe, ndetse agutwike n’izindi nda nk’enye cg eshanu.
    Abakobwa n’iki gihe mwa baye mutete koko, muzafatwa he?
    Ugize amahirwe wowe uwo ukuruta cyane wamuronkeye aho abandi baburiye. Kongera ho ko, anishoboye… Niba utamushaka cyo ngaho mubise wigire iwanyu kuko utamubona cg atagusohokana.
    Ndanyumva neza ko ubabaye koko ari na yo mpamvu ushaka inama.
    Ariko fungungura amaso urebe hanz’aho… Hari abakobwa bangahe bifuza n’abafabo babarusga imyaka 40 yose? Abagabo barabuze muti!!
    Ng’ubonye imwe aririra ebtiri koko.
    Ahaaa wakwigumiye n’umugabo ra. Urashaka umusore mungana uzajya agusohokana se shenge? Ingo byinshi z’abarongorana bayingayingana mu myaka nibo bari kuzisenya zitanashize kabili. Umugabo ni umugabo uko angana kose.
    Iyo myaka ufite yose nta bwenge ufite bwo kumenya ko kubaka ari igitabo. Hari ingeso ugomba kureka. Cyane izo ngeso z’abanyamahanga bihaye abakobwa bacu Ngo zo gusohoka…
    Ngaho se genda mute maze ejo uzarore ko abakobwa b’abanyabwenge badahita barutaha, kandi bo bakazicisha bugufi ibyo usaba nibabyiteho. Jye ndumva bimbabaje n’ubwo ntakuzi, kiko mbona ko ushobora kuzarengwa gitwa ugata urugo, ukabur’intama n’ibtuma rero.

  4. Kuganira nibyo by’ingenzi, uzakomeze ujye umusaba ko mubiganiraho, azageraho akumve, naho ubundi ndumva icyo mutagipfa niba abashakira imibereho, ujye umushakira inkuru z’uburyo abashakanye bakwiye kubana izimwohereze kuri watsap, azageraho abone ko uhangayitse

  5. Faustin avuze neza, gusa nanjye reka nongereho ibi: uyu Mugabo ntabwo akuruta cyane nuko muba mushaka kwigira Abana. Kudasohoka numva kumbyeyi ntacyo bitwaye keretse Niba nawe warabanje kuba ikirara mumahoteli mbere yuko umushaka. Ganira numugabo, bariya baguhaye tel uzahamagara ubirinde kuko ushobora guhuriramo nabapfubuzi. Reka ubuswa.

Musubize:

Tanga igitekerezo
Andika amazina