Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, yeguje umuyobozi w’ingabo,  Gen. Marial Chanuong Yol na Minisitiri ushinzwe imari, Stephen Dhieu  Dau.

Televiziyo y’igihugu niyo yatangaje aya makuru gusa ntiyigeze itangaza impamvu Salva Kiir yabirukanye mu mirimo yabo. Gen. Yol bakunze kwita ‘tiger’ yahoze ari umuyobozi w’ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu mbere yuko aba umuyobozi w’ingabo ushinzwe urugamba, imyitozo n’ubutasi mu mwaka ushize.

Stephen Dhieu Dau yagizwe Minisitiri w’imari muri 2016 .Aho yari yitezweho kuzamura ubukungu bwa Sudani y’Epfo kuko bwahungabanye mu buryo bukomeye, gusa ubukungu bw’iki gihugu ntabwo bwigeze buzamuka dore ko n’ifaranga ry’igihugu ryataye agaciro.

BBC itangaza ko uwahoze ari umujyanama mu bya tekiniki muri Minisiteri y’ubucuruzi, Salvatore Garang Mabiordit ari we wagizwe Minisitiri mushya w’Imari.

Sudani y’Epfo yabonye ubwigenge muri 2011 nyuma y’amatora ya Referandumu yagaragaje ko Sudani y’Epfo igomba kwigenga ku majwi angana na 98%. Gusa nyuma yo kubona ubwigenge yaje kubamo amakimbirane hagati ya Salva Kiir n’uwahoze amwungirije Riek Machar.

Kugeza ubu abantu barenga 100, 000 bamaze kuhasiga ubuzima nkuko bitangazwa na International Crisis Group. Abarenga milliyoni 2 ni impunzi mu bihugu by’ibituranyi naho abaturage bangana na milliyoni 1.9 bakuwe mu byabo nk’uko bitangazwa na UN ( United Nations).

Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 

 

Musubize:

Tanga igitekerezo
Andika amazina