Nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe mu Ukuboza 2017, bwari bugamije kureba aho intera ya virusi itera SIDA igeze, muri Tanzania hasohowe raporo y’ibyavuyemo, aho urubyiruko kuva ku myaka 14 kugeza kuri 24 bandura virusi buri munsi, rugera kuri 90.

Umuganga ushinzwe gutanga ibisubizo by’iyi virusi, Dr. Leonard Maboko yatangaje ko virusi itera SIDA ifata abantu 81,000 ku mwaka. Ku munsi handura 225 muri rusange.

Dr. Maboko yongeyeho ko muri uyu mubare, abafatwa n’aka gakoko,  40 % ni abari hagati y’imyaka 14 na 24 bangana na 90. Muri uyu mubare 72 ni abakobwa naho 18 ni abahungu.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu ntara 11 ari zo: Tabora, Dar es Salam, Shinyanga, Katavi, Mara, Rukwa, Pwani, Mbeya,Ruvuma, Njombe na Iringa.

Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 

Jean de Dieu Tuyizere/bwiza.com

Musubize:

Tanga igitekerezo
Andika amazina