Naser Kigenyi na Henry Mugambe, bombi bakorera MTN/Uganda mu gace ka Mubende mu mujyi wa Kampala, bajyanywe mu buroko nyuma yo gushinjwa gufunga imirongo ( sim cards) z’Abaminisitiri babiri n’abandi bayobozi  mu nteko Ishinga Amategeko.

Aba bagabo bafunze umurongo wa Persis Namuganza, Minisitiri w’ubutaka, Christopher Kyebaganza, Minisitiri w’ubuhinzi, Mwine Mpaka na Mercy Kyankunda, bombi bo mu nteko Ishinga Amategeko.

Abashinjwa kandi ngo bakimara kwaka aba bayobozi uburenganzira bwo gukoresha iyi mirongo, bayikoresheje ubwabo biba amafaranga y’abari kuri izo simukadi z’abayobozi.

Umushinjacyaha Nelly Asiku yatangaje ko ubu bujura bwakozwe mu kwezi kwa kabiri. Biravugwa ko Kigenyi na Mugambe bari muri gereza ya Luzira, bibye abari kuri iyo mirongo amafaranga menshi. Amazina y’abibwe Daily Monitor dukesha iyi nkuru ntiyayatangarijwe.

Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 

Musubize:

Tanga igitekerezo
Andika amazina