Amos Ngabirano, wari ukuriye ishami ry’ikoranabuhanga n’itumanaho mu gipolisi cya Uganda, yeguye ku mirimo ye ahita anahunga igihugu nk’uko byatangajwe n’abayobozi kuri iki Cyumweru.

Mu mwaka ushize nibwo ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru cyari cyatangaje ko perezida Museveni yategetse umukuru w’igipolisi, IGP Gen Kale Kayihura, kwirukana Ngabirano.

Museveni akaba yarabisabiye mu nama y’umutekano yo ku rwego rwo hejuru nyuma y’aho hari hakomeje kuzamuka impungenge z’uko inzego z’igipolisi zacengewemo n’abagizi ba nabi.

Biravugwa ko Ngabirano yari umwe mu bashinzwe igikorwa cyo gushinga camera z’umutekano mu rwego rwo kurushaho kuwukaza muri Kampala.

Mu mpera z’umwaka ushize kandi, Ngabirano yari arimo gukorwaho iperereza ku birego bya ruswa, kwigwizaho imitungo no gukoresha nabi umwanya we.

Gusa, ubwo yagiranaga ikiganiro n’iki kinyamakuru, Ngabirano yagitangarije ko akomeje imirimo ye nta mbogamizi, yongeraho ko ibyo ashinjwa nta shingiro bifite.

Bamwe mu bayobozi bafite amakuru bo batangaza ko, Ngabirano, umusivili rukumbi wari ukuriye rumwe mu nzego z’igipolisi, aheruka kugaragara I Dubai no muri Kenya.

Ku rundi ruhande ikinyamakuru Spyreports kikaba gitangaza ko Ngabirano amaze icyumweru abuze, kandi ubusanzwe umuyobozi muri polisi ugiye mu kiruhuko abitangaza ariko we akaba atarabikoze. Bikavugwa ko yacitse nyuma yo kumenya ko agiye gutabwa muri yombi.

Umuvugizi w’igipolisi, Emilian Kayima, avuga ko Ngabirano yahungiye mu Bwongereza, aho anafite ubundi bwenegihugu ndetse ari naho yoherereje ibaruwa isezera ku mirimo.

Bivugwa ko Ngabirano yari umwe mu bayobozi ba polisi bakomeye wakoreshaga ingengo y’imari igera muri miliyari 500 z’amashilingi ndetse akaba yageraga ku mukuru w’igipolisi nta handi aciye.

Uyu mwanya Ngabirano yari awuriho kuva mu 2005 ubwo yawushyirwagaho akubutse mu Bwongereza aho yari amaze imyaka myinshi aba mbere yo kugaruka muri Uganda.

 

 

Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 

Musubize:

Tanga igitekerezo
Andika amazina