Umuhanzi ukora indirimbo zihimbaza Imana muri Kenya, uzwi ku izina rya Ringtone, aratangaza ko amaze gutakaza amashilingi atari make kuri Zari wari umugore w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz nyuma bakaza gutandukana.

Aganira na Pulse Magazine, Ringotne  yagize ati “Zari akeneye kongera kwitabwaho, mfite buri kimwe cyatuma aba umugore w’icyubahiro, uriya Diamond yumvaga ko azamuhaza muri buri kimwe ariko si ko biri kuko nta mashilingi ahagije afite yatunga Zari nk’uko njye nabikora ndetse Diamond yitiranyije Zari n’abandi bakobwa yaba yaramenyanye nabo, ntabwo umugore w’umukire yabasha kuguma muri Tanzaniya, ahubwo yaguma muri Kenya (aho uyu Ringtone abarizwa)”.

Ringtone akomeza avuga ko yatakaje iby’agaciro mu rwego rwo kwereka Zari ko yishoboye kuri buri kimwe, kugirango arebe ko yamusanga. aganira na Citizen kandi Ringtone yakomeje agaragaza umubare w’amashilingi ya Kenya amaze gutakaza kubera Zari.

Yagize ati” Urebye maze gutakaza amashilingi asaga miliyoni 800 mu muziki, ubucuruzi ndetse n’amasoko ya Leta mu rwego rwo kwiteza imbere mu buryo bugaragara”.

Mu minsi ishize ubwo mubyara wa Zari yari afite urugendo rwerekeza muri Uganda, Ringtone avuga ko yaguze impeta ya zahabu imutwaye akayabo k’amashilingi ibihumbi 800,000 kugira ngo ayishyikirize Zari ndetse anamuha 100,000 by’amashilingi ya Kenya nk’igihembo cyo kuba yemeye kumutumikira.

Ringatone avuga ko kugeza ubu nta n’ubutumwa yari yabona buvuye kuri Zari ku bw’impano yamugeneye, gusa ngo akaba yizeye ko ubu butumwa bwaba bwarageze kuri Zari.

Si ubwa mbere Ringtone yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko atishimiye kubona Zari aba wenyine nyuma yaho atangarije ko atandukanye ku mugaragaro n’uwahoze ari umugabo we Diamond, ku wa 14 Gashyantare 2018, bari bamaze kubyarana kabiri. Zari ntacyo aratangaza kuri aya makuru yatangajwe n’uyu muhanzi w’indirimbo zihimabza Imana.

Umusore Ringtone wabengutse Zari, Mama w’abana batanu

Niyigena Emmy/Bwiza.com

 

Musubize:

Tanga igitekerezo
Andika amazina