Inkuru ikomeje kuvugwa ni iyitabwa muri yombi rya bamwe mu bayobozi b’amatorero akorera mu Rwanda bagera kuri batandatu , aho biganjemo bamwe mu bagiye bavuga ko bayoboye amatorero y’abavutse ubwa kabiri, bicomokoye ku idini (Faith of born Again Pentecostal Churches of Rwanda). Aba bose bakurikiranyweho gukoresha inama mu buryo bunyuranije n’amategeko no kurwanya ububasha bw’amategeko.

Apostle Rwandamura, ubwo yari ayoboye igiterane y’abicomokoye ku idini

Mu bamaze kumenyekana harimo Ap.Rwandamura Charles ari nawe muyobozi w’abicomokoye ku idini (Abavutse ubwa 2) Faith of born Again Pentecostal Churches of Rwanda , na Rev. Emmanuel Ntambara, Rev. Nyamurangwa Fred, Bishop Rugagi Innocent, Pastor Dura James na Pastor Kalisa Shyaka Emmanuel. aba bose bikaba bivugwa ko bafashwe ku umunsi weje Tariki ya 4 Weruwe 2018.

Amakuru y’itabwa muri yombi ry’aba bavugabutumwa, ryemejwe na CP Theos Badege, mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com. Avuga ko nyuma y’uko hahagaritswe insengero zitujuje ibisabwa, byaje gutahurwa ko bamwe mu bayobozi b’amatorero baremye itsinda bagatangira inama zitemewe bagamije gutambamira cyangwa kunaniza iyubahirizwa ry’amategeko.

CP Theos Badege , umuvugizi wa Polisi

CP Theos Badege akomeza avuga ko Polisi yatangiye iperereza hakamenyekana ababiri ku isonga ndetse igatahura n’ibikorwa bigize icyaha bakoze. Muri ibyo byaha harimo gukoresha inama mu buryo bunyuranije n’amategeko no kurwanya ububasha bw’amategeko.

Abenshi mu bamaze gutabwa muri yombi na Polisi y’u Rwanda, twababwira ko ari bamwe mu bayobozi b’amatorero y’abavutse ubwa kabiri, bicomokoye ku idini.

Mu mwaka wa 2014, nibwo hatangiye kumvikana gufunga abapasitoro no gutwara ibyuma kubera urusaku, ari nabwo mu itangazamakuru hagiye hagaragara inkubiri ya bamwe mu ba Pasitoro bavugaga ko bicomokoye ku idini . icyo gihe ku isonga uwari umuyobozi wabo ni Apotsle Rwandamura Charles aho yabaga aherekejwe na Rev. Fred Nyamurangwa, Bishop Rugamba Albert, Bishop Rugagi Innocent, Apostle Sam Rudahunga n’abandi. Aha niho wasangaga abo twavuze haruguru badasigana.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka, nawe yitabiriye igiterane cyo kwicomokora ku idini

Muri icyo gihe nibwo batangiye kugaruka cyane mu binyamakuru byo mu Rwanda ndetse bakoresha ibiterane bitandukanye. Ku wa 20 Ukuboza 2014 , habaye igiterane cy’iminsi 4 cyaberaga kuri Sitade Amahoro, cyatangiye Tariki ya 17 Ukuboza gisozwa ku ya 24 Ukuboza 2014, Apostle Rwandamura, iyo yabaga yigisha kimwe n’abandi bose babaga bavuga ko amatorero y’abavutse ubwa kabiri bicomokoye ku idini bakomeye.

Bavugaga ko babwiriza abantu bakihana, indaya n’abajura bakabireka, bityo bakaba bagomba gusakusa kuko ariwo muco wabo kandi na Leta igomba kubyemera kuko batashobora kuvuga buhoro igihe bari kubwiriza cyangwa kuririmba mu nsengero.

Mu 2014 ubwo Apostle Rwandamura yabwirizaga , yavuze ko bagomba kuvuga kuko bavuga abantu bagakira bakakira yesu bakareka ubujura n’uburaya

Muri icyo gihe kandi mu mpera za 2014, umujyi wa Kigali na Polisi y’igihugu bagiranye ibiganiro n’abanyamadini ku kibazo cy’urusaku n’abapasitoro barimo bafungwa, icyo gihe mu abanyamadini ntibemeraga kureka urusaku kuko bavugaga ko ari umuco wabo. Ahubwo bakavuga ko Polisi ibateza abantu iyo ije kubakura ku ruhimbi imbere yabo bayobora.

Mu kiganiro bwiza.com yagiranye n’umuvugizi wa Polisi icyo gihe mu 2014 , Theos Badege, yabajijwe niba koko bagiye kureka gufunga Abasitoro bakareka bagasakuza, asubiza agira ati “Nta kindi Polisi izakoresha usibye gukurikiza itegeko, twe niryo tuzubahiriza nta kindi”.

Ku wa 19 Gashyantare 2018, umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru avuga ko hagiye gukorwa igenzura ku insengero zitujuje ibyangombwa mu myubakire n’iziteza urusaku zigafungwa.

Ibi kandi n’umukuru w’igihugu ubwo yasozaga umwiherero w’abayobozi wa 15, yabigarutseho yibaza uburyo muri Kigali honyine haba hamaze gufungwa insengero 700 kubera akajagali. “ ati sinzi niba muri Kigali tuhafite inganda cyangwa utuzu tw’amazi tungana gutyo”.

Ingingo ya 600 yo mu gitabo cy’amategeko ahana, n’ingingo ya 37 y’itegeko rirengera ibidukikikije zisobanura kandi zigahana abateza urusaku n’induru haba ku manywa cyangwa nijoro.

Apostle Rwandamura Charles, ubwo yimikaga Bishop Rugamba Albert, uyobora Bethesida Church , akaba ari numwe mu bashumba bamaze gutanga inkoni y’ubushumba kubayobozi b’amatorero benshi

Rev. Nyamurangwa Fred , umwe mubaba hafi ya Apostle Rwandamura

Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

Musubize:

Tanga igitekerezo
Andika amazina