Tariki ya 08 Werurwe 2018, i Kigali muri Hotel Umubano, nibwo Mukuralinda yavuze ku rubanza rwa Ingabire Victoire , avuga ku gitabo yanditse, aho yavuze uburyo abantu bamwe bakiriye imikirize yarwo no kuba rwaratangiye nta mwana agira, rukarangira afite babiri.

Uwahoze ari umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda akanaba n’umuvugizi wabwo , Alain Mukuralinda, ubwo yamurikaga igitabo cye yise (QUI MANIPULE QUI ), yavuze kuri iki gitabo cye yanditse, kivuga ku rubanza rwa Ingabire Victoire, avuga ko bari bafite ibimenyetso bihagije ku buryo hari nibyo bagiye birengagiza gukoresha, aha yavuze kandi ko ubwo yatangiraga urubanza nk’umushinjacya hari muri 2010 , icyo gihe nta mwana yagiraga , ariko urubanza rwarangiye muri 2014 afite abana babiri. Aha yashakaga kumvikanisha uburyo uru rubanza rwatize n’uburyo bari barufitemo ibimenyotso bishinja Ingabire Victoire bihagije.

Alain Mukurarinda avuga ko impamvu yo kutinda kuri uru rubanza, ari ugushaka ibimenyetso no kuruhanya ku waregwaga. Ati : “ urubanza rwatangiye mu 2010 rurangira muri 2014, rwatangiye nta mwana ngira rurangira mfite abana babiri, twashatse ibimenyetso bishinja Ingabire Victoire muri Congo Kinshasa, i Burundi, mu Buhorandi n’ahandi,”

Mukuralinda yavuze ko ubwo urubanza rwatangiraga muri Kamena 2010, ari nabwo Ingabire yaje mu Rwanda, abo bareganwaga bo bari barafashwe. Yagize ati “Nditurende Tharcisse na Habiyaremye Noel bari aba Colonel, abo bantu bari mu Rwanda guhera mu kwezi kwa munani 2009. Ni ukuvuga ngo bari mu Rwanda Ingabire ataraza, tubahawe na Guverinoma y’u Burundi.

Ibyo bakoze kugeza igihe Ingabire yaziye, bavuga ibyo bakoranaga, ni ukuvuga ngo inzego zibifitiye ububasha, yahageze zibizi kuko bari bahari kuva mu kwa munani 2009.”

Yakomeje avuga ko bitari byoroshye mu gushaka ibimenyetso by’ukuntu Ingabire Victoire yakoranaga n’umutwe wa FDRL , bishingiye ku buryo yavuganaga na bamwe mu bayobozi b’uyu mutwe, uburyo yabohererezaga amafaranga , uburyo bavuganaga ukuntu bakwihuza n’ukuntu bagura ibikoresho bimwe na bimwe byabafasha guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mukuralinda avuga ko Ingabire yari afite abavoka babiri “batari ababonetse bose” ku buryo atari kurenganywa, umwe ni umunyarwanda wigeze kuyobora urugaga rw’abavoka, undi yakoze mu rukiko rwa Arusha, ariko ngo abantu batagiye mu rubanza ntibanasome dosiye yari ifite paji hafi 3000, bagiye bakoreshwa n’amarangamutima bavanye mu byo bumvaga ku maradiyo. Akaba yizeye ko nyuma yo gusoma igitabo (QUI MANIPULE QUI ), no kureba ibimenyetso byose bazifatira umwanzuro.

Ingabire Victoire yari abafite abavoka binararibonye

Mukuralinda yagaragaje ko hagiye hagaragara ibimenyetso byinshi byerekana amafaranga Ingabire yohereje muri RDC agomba kugura intwaro, ayoherereza Vital Uwumuremyi waje gutahuka muri Operation Umoja Wetu, anamubwira ko “bakeneye ingufu abo muri FDLR bari gupfusha ubusa.”

Mukuralinda avuga ko hari ibyo yabonye nyuma ku buryo iyo biboneka mbere bari kubiburanisha. Ni Raporo y’Umuryanago w’Abibumbye wakoze iperereza mu 2008/2009, ku bantu bakorana na FDLR, harimo na Ingabire Victoire. Nyamara we ngo yakomeje kujya ahakana ko nta muntu wo muri FDLR baziranye, ko n’abo bareganwaga yavugaga ko yabamenye ageze mu Rwanda.

Mukuralinda ati “Umuryango w’Abibumbye, Guverinoma y’u Burundi, Guverinoma ya Congo, Guverinoma y’u Buholandi, si numva ukuntu abo bose baba baragiye muri ako kagambane, si mbona ingufu u Rwanda rwaba rufite ngo bajye gushyira igitutu kuri ibyo bihugu byose, kugira ngo igambanire abo bantu.”

Alain Muku yanze ko abana be bazasigara babazwa kurenganya Ingabire Victoire, yandika igitabo

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

 

 

Musubize:

Tanga igitekerezo
Andika amazina