bwiza.com
Amakuru

Burundi: Abantu 2 batoraguwe banizwe – REBA VIDEO

Mu gitondo cya kare nibwo abaturaga bagendaga mu muhanda babonye imirambo y’abantu babiri bari mu muferegi utwara amazi mu gace kazwi ku izina rya “Kubumwe”, ikigaragara ngo ni uko aba bantu bashobora kuba bishwe banizwe kuko ngo bari bafite inguma mu bikanu.
Cadavres-595x333
Umuyobozi wa Karere ka Buterere Pauline Ruratotoye yavuze ko bishoboka ko abo bantu bashora kuba biciwe ahandi maze bakaza gushira iyo mirambo aho, akomeza avuga ko mu minsi ishize n’ubundu muri ako gace bahasanze undi murambo w’umugore batigeze bamenya uwamwishe naho yari yiciwe.
Kanda urebe video
Muri abo babiri bishwe umwe niwe wabashije kumenyekana, ngo azwi ku izina rya Ivan, yabaga muri quartile Mutakura kurya 17, ababyeyi be bakaba baba muri quartier Bukirasazi muri komine Kinama.
Igikomeje kuvugwa ni uko hirya no hino mu gihugu cy’u Burundi ngo abantu bari gupfa urusorongo uko bukeye n’uko bwije, abaturage bakaba bakomeje kugira ubwoba batekereza ko umwanya uwo ariwo wose nabo bagirirwa nabi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com