bwiza.com
Ahabanza » Ibyago 5 ( impanuka) bitangaje ku isi byibasiye abakoraga imibonano mpuzabitsina.
Amakuru Utuntu n'utundi

Ibyago 5 ( impanuka) bitangaje ku isi byibasiye abakoraga imibonano mpuzabitsina.

Igikorwa cyo guhuza ibitsina ni igikorwa gishimisha ku mpande zose yaba abantu barimo kubikora ndetse no ku nyamaswa. Ni gake cyane ushobora kumva ko abantu bari gukora imibonano mpuzabitsina bashobora kugira impanuka bigatuma bajyanwa kwa muganga cyangwa se bikaba byabaviramo urupfu. Muri iyi nkuru twabakoreye icyegeranyo cy’ibyago cyangwa impanuka abari gukora imibonano mpuzabitsina bahuye nabyo. Twifashishije ubushakashatsi bw’ibitangazamakuru bitandukanye

  1. Umugore n’umugabo bafatanye bari gutera akabariro

Umuryango w’abarusiya batera akabariro bajyanywe mu bitaro nyuma yaho bafataniye bikanga kubatandukanya.
Valentina Sokolov, w’imyaka 51 yari yahawe igitabo cyo gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe yizihizaga isabukuru ye y’imyaka 50. We n’umugabo we Ivan bafashe icyemezo cyo gukoresha imwe muri position idasanzwe yari muri iki gitabo.
bananiwe kurekurana
Ibintu byari bimeze neza kuri uyu muryango kugera ubwo Valentina yatangiye kugira ikibazo cy’imikaya ( Muscle spasm) ndetse n’ibyo bita imbwa biramufata bituma umugabo we Ivan afatirwa mo indani mu mugore. Uyu muryango wagerageje kwitandukanya ubwawo mu guhe cy’amasaha 2 ariko biranga biyemeza guhamagara ambulance.
Umuganga wagiye kubavura ngo yasanze situation yari ishimishije. Yatangaje ko atahwemaga guseka. ibintu ubundi bibujijwe mu mwuga wa kiganga. Yatangaje n’umuryango nk’uyu ukuze batera akabariro muri iyi position.
Uyu muryango waje kuza gutandukanirizwa kwa muganga. Ivan yari afite isoni maze asohoka mu bitaro yiruka mu gihe Valentina we baje kumubaga.
Si aha honyine ibyo gufatana byabaye kuko no mu Rwanda mu ntangiriro za 2000 mu gace ka Gikondo iruhande rw’amashuri y’abakongomani ahazwi nko muri Kompanyi umugore n’umugabo barafatanye ubwo bombi bari baciye inyuma y’abo bashakanye. Mu myaka 2 ishize mu gihugu cya Kenya naho iki kibazo cyarahagaragaye

  1. Kwiyongeza igitsina byamushyize mu kangaratete

Umugabo w’umurusiya wumvaga ko afite igitsina gito, yagerageje kucyongeresha kugirango adatandukana n’umugore we maze biba ibibazo.
Grigory Toporov, w’imyaka 47 yari afite ibyiyumviro ko adahaza umugore we kuberako yari afite igitsina gito. Yafashe icyemezo cyo gushaka uburyo yacyongera maze muganga rwose yongeraho akantu kabugenewe bita prosthetic penis.
Uyu murusiya yatashye yishimye ndetse anafata konji kugirango ajye kuryoshya n’umugore maze ibyari guhuza ibitsina hagati y’abashakanye abigira porn.
Ka gace bashyizeho kaje gushwanyuka bari mu mibonano mpuzabitsina bose bishimwe maze umugore ararakara byabuze urugero. Uyu uba umunsi wa nyuma yari aryamanye n’umugore we wahise yihutira kwaka divorce.
Grigory yagerageje kugarura umugore ariko biranga. Dore uko yatangarije ibinyamakuru, ” Nari namubwiye ko nzagura akandi gace k’igitsina ariko yanze kunyumva. Navuzeko arambiwe ubunebwe bwanjye ku buriri ashaka gatanya.”
3.Umugore yakomerekejwe n’ibitsina gabo by’ibikorano
Umugore yajyanywe mu kwa muganga avirirana nyuma yo gukomeretswa n’ibitsina by’ibikorano bita sex toy.
Umugore n’umugabo batatangajwe amazina n’urubuga Youth2day bifatiye icyemezo cyo gukoresha ibi bikoresho byakozwe n’abantu. Ku mpamvu itaramenyekanye agakoresho kamwe kaje gukomeretsa umugore aravirirana karahava.
sex toys
Amakuru avugako umugabo utazwi yahamageye urgent number ya 911 ( mu Rwanda ni 112) avugako akeneye ubufasha bw’umugore we wagize impanuka asambana.
Uyu mugore w’imyaka 27 akaba yarajyanywe ku bitaro na kajugujugu dore ko iyo batinda guhagarika ukuva kw’amaraso yari kwitaba Imana.

4. Umugabo yaciwe amaguru ndetse n’intoki azira imibonano mpuzabitsina

Umugabo w’imyaka 34 wo muri new York yashyize ikiyobyabwenge cya cocaine mu gitsina cye kugiranga arambishe guhaguruka kw’igitsina cye aribyo bita erection. Muri Amerika abagabo benshi cyane bakoresha ubu buryo bwo gushyira cocaine mu gitsina kugirango baze gushimisha abafasha babo ku rwego rwo hejuru.
Nyuma uyu mugabo umushyukwe waraje maze wanga kugenda ndetse na nyuma arangije gukora imibonano mpuzabitsina n’umugore we. Ikibabaje ariko ntabwo byari umushyukwe gusa kuko uyu mugabo yababaraga cyane. Umushyukwe umaze iminsi 3 kandi aribwa uyu mugabo yabonyeko bitoroshye maze yigira inama yo kwerekeza iyo kwa muganga.
cocaine
Nyuma ari kwa muganga bamaze kumucyemurira ikibazo cye, yaje kugira ikibazo kuko amaraso ye yavuze ( blood clot). Amaraso yavuze yari mu bice ndangagitsina, mu maboko, mu maguru, mu mugongo ndetse no mu gituza.
y’iminsi 12 mu bitaro, akaguru ke ndetse n’intoki1 katangiye kubora. Abaganga baje gufata icyemezo cyo kumuca amaguru yombi, intoki ndetse n’igitsina bakuraho.
5. Yavunitse igitsina ari gutera akabariro
Robert McClenahan, umwongereza w’imyaka 38 yarimo atera akabariro ubwo igitsina cye cyavunikaga kikigonda. Umugore we Emma yatangarije abanyamakuru iyi nkuru y’incamugongo muri aya magambo. Twari turimo gutera akabiriro. Umugabo wanjye arahusha Maze ducanye amatara dusanga igitsina cye kigonze.
igitsina kivunika
Ubusanzwe kugirango igitsina cy’umugabo kivunike nuko hacika agace k’urugingo kitwa tunica albuginea kaba gatwikiriye ikitwa corpus cavernosum iyuma umugabo ashyukwa. Ubundi bibaho gake cyane.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Semigabo JP / Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com