bwiza.com
Amakuru Imyidagaduro

Umuhanzi Pedro Someone yakubise akanyafu abagabo birengagiza ibiryamo byabo- Umva indirimbo

Nyuma y’indirimbo “Impungege” umuhanzi Pedro Someone yagarukanye indi ndirimbo nshya yise “Isubireho” ikubiyemo ubutumwa bukubita akanyafu abagabo birengagiza inshingano zabo z’urugo.
Mu kiganiro na Bwiza.com, cyo kuri uyu wa kane tariki ya 13 Kanama 2015, umuhanzi Pedro Someone n’ubwo bwose akiri ingaragu avuga ko ababazwa cyane n’umugabo uvuga ko ari umugabo uhamye, uta urugo rwe akajya mu nshoreke z’abagore n’inkumi.
????????
Ati: “bikubiye mu ndirimbo, njye nifuza kuba umugabo uhamye, ngaya cyane umugabo usanga yomangana mu nshoreke z’abagore; icyerekezo cye n’umuryango kiba kiri kure, twisubireho”.
Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo “Isubireho” igaruka cyane ku bagabo, aho usanga barafashe ibiryamo ahandi, akabari karabaye ibiro, umugore wasigaye imuhira akagirwa intabwa kubera inshoreke kandi ariwe banga ry’urugo.
Amwe mu magambo akubiye muri iyi ndirimo, agira ati:’’Isubireho, reka kubabaza mama; kuki wahindutse isubireho, kuki ugenda ukajya mu kabari ukarangwa n’isindwe? Mama yaguhamagara ukamubeshya ko urimo kuganira n’abandi bagabo? Isubireho papa we!”.
Mu gihe Pedro avuga mu minsi mike araba yashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo, kandi yanaboneyeho akanya ko gushimira abafana be bakomeje kugenda bamugaragariza ko bamushyigikiye mu muziki we.
Pedro ni umuhanzi nyarwanda wamenyekanye mu ndirimbo nka Impungege yakoranye n’umuraperi P-Fla,umukobwa mwiza yakoranye na Ama G the Black, umwaka urarangiye,…
Kanda wumve Indirimbo “Isubireho”:

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste@Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com