bwiza.com
Amakuru mashya Politiki

RDC : Perezida Museveni ngo ntabona ibitotsi bihagije kubera umutwe wa LRA

Inyeshyamba za Uganda ziba muri RD Congo zibumbiye muri LRA ( Lord Resistance Army) ziravugwaho kugaba igitero mu baturage ba Niangara mu majyaruguru y’intara ya UELE. Ibi bitero byagabwe muri utu duce byahitanye umuntu umwe bikomeretsa undi naho batanu barashimutwa.
Mu bitero byabaye mu gace ka Nianga mu mpera z’icyumweru gishize no mu ntangiriro z’iki byahitanye umuntu umwe bikomeretsa undi naho batanu mu bari kurwana n’uyu mutwe barashimutwa.
Umuyobozi w’intara ya Niangara Jean Pierre Moyikima avuga ko ikibazo cy’umutekano muke muri aka gace akizi kandi ko cyahawe icyicaro. Uyu muyobozi akaba yabwiye Radio Okapi ko kuva kabiri tariki ya 11 Kanama 2015 kugeza kuri uyu wa gatanu batangiye ibikorwa byo guhangana n’ibi bibazo by’umutekano muke biterwa n’uyu mutwe wa LRA.
Members of Uganda army celebrate after over running LRA camp in Democratic Republic of Congo
Muri ibyo bikorwa bari gukora harimo kongera umubare w’ingabo ndetse n’ibikoresho bay gisirikare. Ibi bikaba biri kujyana no kugaba ibitero kuri uyu mutwe no kuwushakisha aho uherereye hose.
Kuwa gatatu w’icyumweru gishize uyu wagabye igitero ku itsinda ry’abacuruzi rikorera ku muhanda wa Bangadi muri Niangara muri Uele. Icyo gihe bakaba barasahuye imitungo y’aba bacuruzi bahita bahungira mu mashyamba.
Museveni
Uyu mutwe wa LRA washyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ku isi, uri mu mitwe ituma Perezida wa Uganda Yoweri Museveni atabona ibitotsi bihagije kuko buri gihe ahora atekereza uburyo yawurimbura ariko akaba atarabasha kubigeraho. Uyu mutwe ukaba waratangiye kumurwanya agifata ubutegetsi mu 1986.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!