bwiza.com
Amakuru mashya

Umufaransa yagerageje kwandika igitabro kivuga kuri perezida Kagame Paul

Umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Jeune Afrique, François Soudan, yanditse igitabo yise “L’homme de fer” ava imuzi ubudahangarwa bwa Perezida Kagame. Muri iki gitabo, uyu mwanditsi wa Jeune Afrique avuga ko nyuma y’imyaka 21, igeno ry’abanyarwanda ryihishe mu nyuguti esheshatu rigize izina ‘K-A-G-A-M-E’, waciwe mu gihugu cye agahungira muri Uganda imyaka myinshi, ku myaka 36 agahinduka umugabo ufite ubwigenge mu gihugu cye, muri Nyakanga 1994. Yacyanditse ashingiye ku biganiro bitandukanye bagiye bagirana, aho Perezida Kagame yakunze gushimangira ko u Rwanda rwayobeye abatagira ubushake bwo kwegera Abanyarwanda, ngo bicarane nk’ abareshya.
kagamevvv
Iki gitabo cya Francois Soudan, nta kibazo na kimwe asimbuka, agaragaza imitekerereze ya Perezida Kagame ituma asingizwa na benshi. Harimo kandi ishingwa rya FPR, umutwe wa Politiki wagize uruhare mu mpinduka zitabarika, zikageza abantu ku kwiyumva no mu gukunda Afurika, nyuma rikaba ishyaka riganje mu gihugu rivuye mu ishyamba.
Iki gitabo cya paji 200 kandi kigaragaza ukuvuka bundi bushya kw’ igihugu cyari cyaratereranwe. Perezida Kagame agaragaza ko ibibazo by’abanyarwanda ubwabo aribo bireba. Hari aho agira ati “Tuvugishije ukuri, amahanga ashobora kutunenga cyangwa akadushima […] ibibazo birebana n’umutekano wacu nitwe bireba, nta wundi.”
Agaragaza kandi ko atanyurwa n’uburyo bamwe mu banyamahanga babona u Rwanda, akagaragaza ko amateka amwe y’abanyarwanda adahabwa agaciro kandi ari ingenzi kuri bo.
Agira ati “Igice cy’ amateka yacu bamwe batazirikana ni ingenzi kuri twe. Kitwibutsa uburyo twamenye kwihuriza hamwe nyuma ya Jenoside ngo dushakire umuti ibibazo dufite, n’icyo tugomba gukora mu myaka iri imbere.”
Akomeza agaragaza Perezida Kagame nk’umusirikare w’inzobere wayoboye ingabo zifite ikinyabupfura, agahagarika Jenoside. Ikindi kandi ngo ni umugabo wageze kuri byinshi mu rwego rw’ ubukungu n’ imibereho myiza y’ abaturage. Kuri François Soudan, avuga ko nubwo Perezida Kagame hari uburyo afatwamo n’itangazamakuru ryo mu mahanga, ngo kumuganiriza ngo bisaba kubanza gusubiramo ibibazo neza.
Akomeza avuga ko Perezida Kagame ukunda kunywa icyayi n’amazi mu mvugo ze agaragaza ko u Rwanda ‘rudakunda abarutegeka icyo gukora.” Ku bavuga ko Perezida Kagame yaba akoresha amahoteli ahenze mu gihe cy’ inama mpuzamahanga, yasubije agira ati “Naraye no mu ndaki; hotel iyo ari yo yose yambera. Arikose ni nde ufite uburenganzira bwo kugena ibimbereye cyangwa se igihugu cyanjye?”
Kuba u Rwanda rutihanganira abarunenga, Perezida Kagame ngo yagaragaje ko abashinja u Rwanda barunenga kandi ntacyo batwaye. Yagize ati “Buri munsi nibura umuntu umwe mu mahanga agaragaza ko muri iki gihugu tutihanganira abatunenga. Nyamara abo baza hano kutunenga, bagasubira iwabo ntawe ubahannye.”
Soudan yakomeje kugaragaza Perezida Kagame nk’ uw’ u Rwanda rushya rukomokaho, umuyobozi wabaye mu buhungiro, akagaruka mu gihugu agahagarika Jenoside kandi akabasha kunga Abanyarwanda bakaba babanye mu mahoro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
 
Leki@bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com