bwiza.com
Amakuru Politiki

Gatsibo: Meya arasaba ko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse,mu gihe abaturage barira ayo kwarika

Abahoze ari Inyangamugayo za Gacaca mu karere ka Gatsibo barasaba ko hagira igikorwa bakagaruzwa amafaranga Leta yabageneye mu rwego rwo kwiteza imbere kuko yahereye mu mifuka y’ababahagarariye ariko meya we arasaba ko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse kuko akiri mushya ku buyobozi.
Buri munyamuryango muri koperative y’abahoze ari Inyangamugayo za gazaca yari yaragenewe amafaranga ibihumbi icumi (10,000), buri wese akaba yaragombaga gushyiraho andi y’inyongera kuri ayo Leta yari yabageneye ngo biteze imbere kuko atari ahagije, ariko ngo birangira n’ayatanzwe na Leta anyerejwe.
Umwe mu bari abayobozi utarifuje ko amazina ye atangazwa yabwiye Izuba Rirashe ko yavuye ku buyobozi yaratangiye gukurikirana iki kibazo, aho umwe mu bayobozi ba Koperative wari wararigishije aya mafaranga yajyanwe mu nkiko akishyura amafaranga make nyuma ngo kaza kurekurwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera Ndayisenga Jean Claude avuga ko iki kibazo batangiye kugikurikirana nyuma y’aho bamenye ko amafaranga ashobora kuba yaracunzwe nabi.
Agira ati “Iki kibazo turacyagikurikirana. Twahamagaye abanyamuryango b’amakoperative, tuvugana ku buryo umutungo wacunzwe nabi.
Hari bamwe mu banyamuryango bagiye bahabwa inguzanyo bakishyura, hari n’abandi bazihawe batarishyura kugeza ubu, bose nibamara kwishura tuzicara turebe umushinga bashobora gukora.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Richard Gasana avuga ko iki kibazo gisaba ubushakashatsi bwimbitse, cyane kuko we atari akizi kuko ngo ari mushya muri aka Karere.
amatora_m_1_
Perezida wa repubulika Paul Kagame aherutse gusaba inzego za Polisi n’inkiko kongera ingufu mu gukurikirana abayobozi b’amakoperative bayasahura.
Hashize imyaka 5 Inyangamugayo z’ Inkiko Gacaca zihagaritse imirimo yazo muri 2010, zaciye imanza zigera kuri miliyoni 2.
Ku italiki ya 26/12/2014 nibwo mu karere ka Gatsibo harateranye inama y’abagize inama njyanama y’akarere akaba aribwo aba bayobozi uwari umuyobozi w’akarere Ruboneza Ambroise zishyikirije ubwegure bwe ari nawe wasimbuwe n’uyu Gasana Richard washyizweho ku italiki ya 25/02/2015.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Shimirwa Palemon@Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!