bwiza.com
Imyidagaduro

Ururimi rumwe nk’urw’ihene nirwo ruhejeje abahanzi nyarwanda mu rugo-DJ Bisoso

Umwe muri ba Dj Bamenyerewe cyane hano mu Rwanda Dj Bisoso yatangaje ko kuririmba mu rurimi rumwe rw’ikinyarwanda ari byo bihejeje abahanzi bo mu Rwanda imbere mu gihugu.
DSC-9219
Nk’uko yabitangaje mu kiganiro 10 tonight cyo kuri Radio 10 cyo kuri iki cyumweru taliki ya 20 Nzeri 2015, Dj Bisoso yasobanura ko mu gihe abahanzi nyarwanda bararatera intambwe ngo baririmbe no mu ndimi z’amahanga bitazaborohera kwigarurira amasoko yaho ku bihangano byabo.
11035615_902814709782336_6962705336446683470_n
bisoso-2
Dj Bisoso yagize ati” (…)Mu gihe abahanzi bacu bakiririmba mu Kinyarwanda gusa bizagorana kugira ngo bigarurire amasoko yo mu bindi buhugu bikoresha izindi ndimi nk’igiswayiri cyangwa icyongereza(…).”
dj-bisoso
Mu Rwanda abahanzi benshi usanga badapfa gukoran ibihangano mu zindi ndimi,bityo Bisoso nk’inararibonye mu muziki yabahaye inama yo kwiga indimi zitandukanye no kugerageza kuziririmba ku buryo mu gihe bataramiye mu bindi bihugu bazaba bakurikiwe n’imbaga yaho.
DSC00817-800x600
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Palemon Shimirwa@Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com