bwiza.com
Amakuru Politiki

Urwicyekwe mu nkambi za gisirikare i Burundi, abana n’abagore bategetswe kuzisohokamo vuba na bwangu

Nyuma y’aho umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi atangarije ko himuwe inkambi 2 za gisirikare zari ziherereye mu mujyi i Bujumbura bitangazwa ko ari ku bw’impamvu z’umutekano, kuri ubu hasohowe itangazo rivuga ko abana n’abagore babaga mu nkambi ko bagombo kuzisohokamo vuba na bwangu.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Gen. Prime Niyongabo umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi, rivuga ko imiryango yose yabaga mu nkambi za gisirikare ko igomba gusohokamo.

pr
Gen. Prime Niyongabo umugaba mukuru w’ingabo i Burundi

 
Iri tangazo kandi rigena ko iyo miryango igomba kuba yamaze gusohoka bitarenze iminsi 14, ngo hagasigaramo abasirikare gusa ibyo kandi ngo bigakorwa mu maguru mashya.
Gen Niyongabo kandi akaba yatangarije abayobozi b’inkambi zose ko bagomba gushyira mu bikorwa ibikubiye muri iyo tangazo mu gihe kitarenze icyagenwe (14jrs), amakuru akaba avuga ko iyo miryango irimo kwirukanwa vuba vuba kuko itariki ya nyuma ni 12 Ukwakira.
Ibi kandi bibaye nyuma y’iminsi mike Inkambi 2 zabaga i Bujumbu zimuwe, inkambi y’121 y’abasirikare barwanira mu ndege yimuriwe ahitwa ku Muzinda mu birometero 30 uvuye i Bujumbura, ikaba yimukanwe n’inkambi y’ 11 (11eme battaillon blinde) ibamo abasirikare bakoresha imodoka zikomeye za gisirikare nayo yimuriwe i Mujejuru mu birometero 40 uvuye i Bujumbura.
Izi nkambi uko ari ebyiri ngo zikaba ari zo zagaragayemo abasirikare bari bagiye guhirika ku butegetsi Perezida Nkurunziza ku wa 13 Gicurasi ariko umugambi ukabapfubana.
Iyi miryango isabwa gusohoka mu nkambi za gisirikare ngo yari isanzwe ibamo, ikaba yirukanwe nyuma y’aho bigaragariye ko imigambi y’ubugambanyi bukomeje kugaragara mu gisirikare cy’u Burundi ishobora kuba itegurirwa aho mu nkambi.
Gen Niyongabo watanze iryo tangazo nawe ubwe akaba yari yivuganwe n’agatsiko k’abasirikare Imana ikinga akaboko hicwa abasirikare bari bamurinze ku wa 11 Nzeri 2015.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com