bwiza.com
Amakuru Politiki

Urukiko rukuru rw’u Rwanda rwahakanye ko nta mishyikirano hagati ya MINIJUST na Dr Léon Mugesera

Nyuma y’icyifuzo cya Dr Leon wari wasabye ko urubanza rwe ruba ruhagaze mu gihe akiri mu mishyikirano na Minisiteri y’ubutabera, Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Ukwakira 2015, Urukiko Rukuru rwa Kigali urugereko rwihariye rwanzuye ko nta mishyikirano iri hagati ya Dr Mugesera Léon na Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST).
Uyu mwanzuro w’urukiko uje nyuma y’ibaruwa umwunganizi wa Dr Leon Mugesera yari yandikiye urukiko avuga ko ari mu mishyikirano n’iyi Minisiteri asaba ubufasha bityo ngo akaba ataragombaga kugaruka mu rubanza itararangira.
Tariki ya 5 Ukwakira 2015 , Minisiteri y’Ubutabera yari yatumijwe mu rukiko kuza kumenyesha urukiko niba koko hari imishyikirano iri hagati yayo na Dr Léon Mugesera.
Abari bahagarariye Minisiteri uko ari babiri: Me Mbonera Théophille na Me Umwali Claire, bari babwiye urukiko ko nta mishyikirano ihari.
Bavuze ko Dr Mugesera n’umwavoka we bamenyeshejwe ibyo basabwa ngo bahabwe ubufasha ntibabyubahirize, bityo ngo ntaho Leta yari guhera itanga ubufasha kuko amafaranga ya Leta atangirwa ikintu kizwi kandi kigaragara.
Dr Léon Mugesera n’Umwunganizi we Jean Félix Rudakemwa, bari bamenyesheje urukiko ko iyi mishyikirano yatangiye kera, ko icyari gisigaye ari ukugirana amasezerano bityo ko amabwiriza yaje nyuma y’itangira ry’urubanza rwe atabareba.
Dr Mugesera we ubwe yari yabwiye urukiko ko kudahabwa amafaranga na Minisiteri y’Ubutabera byatumye atunganirwa n’abavoka be babiri b’inzobere (Umunyakenya n’Umunyamerika).
Kuri ibi ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko nta bimenyetso bigaragaza ko iyi mishyikirano ihari koko, ngo kuko n’iyo yaba yarabaye yaba yarashyizwe mu nyandiko.
Hagendewe ku mabaruwa bandikiwe na Minisiteri y’Ubutabera, urukiko rwanzuye ko Dr Mugesera Léon n’Umwunganizi we batubahirije ibyo basabwa, birimo kuzuza inyandiko yabugenewe isaba ubufasha, bityo ko iyo Dr Mugesera yubahiriza ibyo yasabwaga nta gihombo yari kugira, cyangwa se ngo bihungabanye urubanza rwe.

leon mugesera
Dr Leon Mugesera ntiyanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko rukuru

Rwongeyeho ko Dr Mugesera n’Umwunganizi we batagaragaza icyo barimo gukora ubu, bikavuga ko nta bushake bafite mu gusaba ubufasha.
Rugendeye kuri ibi, urukiko rwanzuye ko nta kintu na kimwe kigaragaza ko hari imishyikirano, bityo rutegeka ko iburanisha rizakomeza, ndetse n’umwavoka Jean Felix Rudakemwa akaba ategetswe kuzaba ari mu rukiko, bitaba ibyo bikazafatwa nk’ubushake bwo gutinza urubanza.
Kuri iki cyemezo, Dr Mugesera utari wunganiwe n’umwavoka we, yabwiye urukiko ko akijuririye asaba Umwanditsi kubimushyirira mu nyandiko.
Dr Mugesera asaba ubujururire, yagize ati “Njuririye iki cyemezo, kuko kibangamiye bitavugwa, by’agahebuzo, uburenganzira-muzi mpabwa n’Itegeko Nshinga mu bijyanye no kugira urubanza ruboneye, no guhabwa ibyangombwa byose. Kibangamiye kandi amasezerano u Rwanda rwagiranye na Canada.”
Urukiko rwategetse ko iburanisha ritaha ari ku itariki 12 Ukwakira 2015, ababuranyi bombi bagomba kuba bitabye.
Kugeza ubu ikibazwa muri uru rubanza, ni ukumenya niba umwavoka wa Dr Mugesera azagaruka mu rubanza kuri iyi tariki, mu gihe yitangarije ubwe ko atazarugarukamo mu gihe imishyikirano itararangira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com