bwiza.com
Imikino

Nyuma yo kurara hanze kw’abakinnyi ba Rayon Sport, n’umutoza Donadei ngo yaraharaye

Abakinnyi ba Rayon Sport nyuma yo kurara aho Hotel yakirira abakiriya mu mujyi wa Cairo mu Misiri, aho bari bagiye gukina n’ikipe ya Zamalek mu irushanwa rya CAF Confederation Cup ariko ubushobozi bukababana buke, umutoza David Donadei nawe yatangaje ko yaraye hanze kuko Rayon Sport itishyuye icyumba cya Hotel yabagamo.

3
Donadei n’abanyamakuru

hanze_2-2-3ced5
Umukunnyi wa Rayon Sport mu Misiri

Muri Werurwe 2015, ubwo Rayon Sport yerekezaga i Cairo igiye gukina na Zamalek byatangajwe ko yagezeyo mbere y’igihe, maze impamba bari bitwaje ikababana nke.
Ibi ngo byatumye bananirwa kwishyura ibyumba bya Hotel by’abakinnyi maze barara aho Hotel yakirira abakiriya (Reception).
Hanze-ad1f2Hanze_4-ca076
Umutoza David Donadei wa Rayon Sport, nawe ubwo yari kuri Ambasade y’ubufaransa ategereje gutega indege ngo asubire iwabo, yabwiye abanyamakuru ko mu byo Rayon Sport ngo bamuhemukiyemo bigiye gutuma anasezera ku kazi harimo kutishyura Hotel yabagamo kandi biri mu masezerano akarara hanze.
Hanze_1-961daHanze_3-c3376
Byari byaratangajwe ko uyu mutoza yirukanwe muri Hotel kubera gutezamo akavuyo ariko we yanyomoje aya makuru avuga ko ari ikibazo cyo kutishyura.
Mu gutanga ibihamya, yerekanye ikiganiro yagiranye na visi prezida wa kabiri wa Rayon sports, Freddy Muhirwa aho yamusabaga kwihangana nyuma yo kugeza saa saba z’ijoro yabuze aho arara.
Ati “Ubu ni ubutumwa yanyoherereje ati Tubabarire David, ni ikosa ryacu kuba tutarishyuye (Hotel).
Nohereje amafaranga yo kwishyura, sinzi impamvu batishyuye. Niba bishoboka wampaye nimero ya Perezida tukabiganiraho.”
dscf0419-3
umunyamabanga wa Rayon Sport Gakwaya Olivier

Yongeyeho ati: “Ese mwe ubwo murabyumva? tekereza kuba visi presida adafite nimero za perezida akazinsaba. Ntababeshye ni abasazi. Ni abasazi rwose.
Donadei yavuze ko usibye kutamuhemba no kutamuha uduhimbazamusyi tw’imikino yatsinze, ngo n’abakinnyi ntibahembwe ukwezi kwa cyenda.
Ati “Ni gute dukina imikino abafana bakaza kuri stade ari benshi bishyuye ariko abayobozi b’ikipe ntibahembe abakinnyi baba bayakoreye?”
2
Donadei

Uyu mutoza avuga ko ikintu gikomeye gitumye agenda ari ubwambuzi no kubeshya kw’abayobozi ba Rayon Sports.
umu muvugizi wa Rayon Sport Olivier Gakwaya yatangaje ko uyu mutoza yahagaritswe umukino umwe kubera imyitwarire ye, irimo gusebya ubuyobozi bw’ikipe.
Hanze_7-64562
Kugeza ubu ntacyo ubu buyobozi buyobowe na Denis Gacinya buravuga ku byatangajwe n’uyu mutoza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu byo kureka gotoza iyi kipe no kubarega mu butabera bwa FIFA ku bwambuzi no kubeshya.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Palemon Shimirwa@Bwiza.com
 

Izindi wakunda

Bwiza.com