bwiza.com
Utuntu n'utundi

Byemejwe ko Isi izanyura mu icuraburindi ry’iminsi 15

Ikigo cy’ubushakashatsi NASA gikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyamaze kwemeza ko Isi izanyura mu icuraburindi rizamara iminsi 15 bikazaterwa n’imibumbe ya Venus na Jupiter.
nasa
NASA ivuga ko imugabane Venus na Jupiter bizaba bibangikanye ku buryo bizamara iminsi cumi n’itanu uhereye ku itariki 15 Ugushyingo saa 9 z’ijoro mu masaha ya GMT kugeza 29 Ugushyingo 2015, bityo bikaba bivugwa ko Isi izongera kubona urumuri ku itariki 30 Ugushyingo saa kumi n’iminota 45 z’umugoroba.
nasa1
Raporo yashizwe ahagaragara kuri uyu wa 26 Ukwakira na Charles Bolden umuyobozi mukuru wa NASA ivuga ko umugabane Venus uzatwika urumuri ruba mu kirere ruturuka kuri Jupiter bityo hakaba hari umwuka uzazamuka werekeza ku Izuba ahagana saa 8 n’iminota 50 z’ijoro, akaba ariyo mpamvu y’iryo curaburindi rizatwikira Isi mu gihe cy’iminsi 15.
Ubushyuhe buzaterwa n’izuba buzatuma rirangwa n’ibara ry’ubururu mu gihe cy’iminsi 15, kugirango isi isubire mu bihe byayo bisanzwe, ngo ariko abantu bashobora kuzavuga ko ari iminsi ya nyuma yo kurangira ku Isi.
Bolden akaba abwira abatuye Isi ko batagomba gutinya kuko ngo nta ngaruka mbi zizaba ku bantu batuye Isi mu giye cy’iryo curaburindi ry’iminsi 15.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Leki@bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com